00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiti bisaga miliyoni 36 bigiye guterwa mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 October 2022 saa 11:05
Yasuwe :

U Rwanda rwiyemeje gutera ibiti miliyoni 36 birimo iby’imbuto ziribwa n’ibivangwa n’imyaka muri uyu mwaka mu kubungabunga ibidukikije binyuze mu kongera ubuso buteyeho amashyamba.

Mu gihe Isi yizihiza ku nshuro ya 47 umunsi mpuzamahanga wo gutera igiti, u Rwanda narwo rwateguye icyumweru cyahariwe gutera ibiti, aho Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba byamaze gutegura ibigomba gukorwa mu kongera ubuso bw’amashyamba.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yavuze ko gutera ibiti biri mu murongo wo gutegura ubuzima bw’ahazaza hirindwa ihindagurika ry’ikirere rishobora kugira ingaruka zikomeye ku binyabuzima.

Ati “Iyo duteye ibiti, tuba dutegura ejo hazaza. Ibiti ni inkingi ikomeye mu gukumira no kurinda ingaruka zituruka ku ihindagurika ry’ikirere, urusobe rw’ibinyabuzima n’ihumana ry’umwuka.”

Yasabye abanyarwanda kugira uruhare mu gutera ibiti bibanda cyane ku bivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti by’imbuto ziribwa.

Ati “Muri iki gihe cyo gutera ibiti ndashishikariza abanyarwanda bose gutegura ahazaza batera ibiti. Nibura mutere ibiti bitatu mu busitani bwanyu, ku mashuri n’aho mutuye.”

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022 hirya no hino mu gihugu, umuganda usanzwe uba buri kwezi wabereye mu midugudu watangirijwemo gahunda yo gutera ibiti aho ku rwego rw’igihugu byabereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro.

Biteganyijwe ko mu biti bizaterwa harimo miliyoni 26 bizaterwa mu kuvugurura no gutera amashyamba, miliyoni 7,6 by’ibiti bivangwa n’imyaka, miliyoni 1,6 y’ibiti by’imbuto na miliyoni imwe y’imigano.

Muri gahunda yo gutera ibiti no kwagura ubuso bw’ubutaka buhingwaho amashyamba Umujyi wa Kigali wonyine wateganyije hegitare 20 z’amashyamba azavugururwa hakazaterwa ibiti 44 660 n’ibiti by’imbuto 191.714.

Uyu mwaka kandi muri gahunda yo gutera ibiti hagamijwe kubungabunga amashyamba no kongera ubuso ahinzweho, bizaba amahirwe akomeye ku bafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa kuko bizagira uruhare mu kongera umusaruro ku buryo uru rwego rw’amashyamba rushinga imizi.

Biteganyijwe ko ibiti bizaterwa ahantu hatandukanye by’umwihariko ku mirwanyasuri n’amaterasi yagiye acibwa mu bihe bitandukanye bigizwemo uruhare n’abaturage.

Abaturage basabwe kandi kugira uruhare rukomeye mu gutera ibiti bibanda cyane ku biti by’imbuto haba mu busitani, ku mbuga zabo no mu mirima mu kongera umusaruro no guharanira kwihaza mu biribwa.

Kugeza ubu 30% by’ubuso bw’u Rwanda ni amashyamba kandi guverinoma iri gukora ibishoboka byose kugira ngo hongerwe ubuso buhinzweho amashyamba bityo intego rwihaye yo kugira nibura hegitare miliyoni ebyiri zihinzweho amashyamba mu 2030 izagerweho.

N'abana ntibatanzwe mu gutera ibiti
Meya w'Umujyi wa Kigal, Rubingisa, Minisitiri Gatabazi mu bateye ibiti
Minisitiri Dr Mujawamariya agiye gutera igiti
Minisitiri Dr Mujawamariya yasabye abanyarwanda gutera ibiti barengera ahazaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .