00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade y’Amerika yatangije irushanwa ry’imivugo irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 14 November 2013 saa 10:15
Yasuwe :

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda yatangije irushanwa ry’imivugo mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore ndetse iryo rushanwa rikaba riri no muri gahunda y’iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Itangazo ry’ambasade rivuga ko uwemereye kwitabira iryo rushanwa ari Umunyarwanda uri hagati y’imyaka 10 na 24. Abarushanwa bagomba kwandika umuvugo utari munsi y’imirongo 10 bakandika ku (...)

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda yatangije irushanwa ry’imivugo mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore ndetse iryo rushanwa rikaba riri no muri gahunda y’iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Itangazo ry’ambasade rivuga ko uwemereye kwitabira iryo rushanwa ari Umunyarwanda uri hagati y’imyaka 10 na 24. Abarushanwa bagomba kwandika umuvugo utari munsi y’imirongo 10 bakandika ku nsanganyamatsiko igira iti “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina - Dushobora kurihagarika.” mu Cyongereza ikaba igira iti: "GBV – We Can Make it Stop!"

Itariki ntarengwa yo gutanga iyo mivugo yanditswe mu Cyongereza ni 19 Ugushyingo 2013 i saa kumi nimwe. Imivugo irangiye neza yohererezwa kuri [email protected], ku mpamvu (email subject) y’ubwo butumwa bwoherejwe hakandikwaho ngo "We’ll Make It Stop Poetry Contest."

Charles Hawley, ushinzwe ibibazo by’abaturage muri ambasade asanga iri rushanwa riziye igihe kuko ikibazo cy’ihohoterwa gikomeye.

Agira ati: "Ihohotera rishingiye ku gitsina ni ikibazo gikomeye. Gutegura amarushanwa nk’aya ni uburyo bumwe ambasade ikoranamo n’urubyiruko rw’u Rwanda mu rwego rwo gukangurira abaturage kurirwanya."

Hawley avuga ko kuba iri rushanwa ryarateguwe mu Cyongereza ari n’uburyo bwo kwerekana ubushobozi abarushanwa bafite mu rurimi haba mu kuruvuga no kurwandika.

Ben Roode nawe ukora muri ambasade asobanura ko “Ubusizi” busaba kumenya ururimi neza no guhitamo imigemo neza.

Usibye ibihembo, umuvugo uzatsinda uzandikwa ku rupapuro runini ukwirakwizwe mu bigo bitandukanye by’urubyiruko, mu mashuri no mu Rwanda hose; intego akaba ari uguhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .