00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank mu bufatanye bwo gutanga telefoni zigezweho ku ideni

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 December 2022 saa 07:56
Yasuwe :

BPR Bank Plc yatangije ubufatanye n’Ikigo gishinzwe itumanaho mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EACO) bwo gutanga ’Smartphones’ ku ideni ryishyurwa mu gihe cy’umwaka.

Gutanga smartphones ku ideni byatangijwe ku bantu bakorana na BPR Bank na Umwarimu Sacco aho bazajya bahabwa telefoni zifite agaciro kabarirwa hagati 50 000 Frw na 500.000 Frw yishyurwa mu gihe cy’umwaka.

EACO yagiranye amasezerano na sosiyete icuruza telefoni mu Rwanda ya Samsung 250 ku buryo telefoni zicururizwamo zose ziri hagati y’ibiciro byavuzwe mu masezerano y’impande zombi zizajya zihabwa umukiliya.

Umuyobozi Mukuru wa Samsung 250, John Habiyambere, yabwiye itangazamakuru ko biteguye gukorana n’abafatanyabikorwa mu korohereza Abanyarwanda gutunga Smartphones.

Yakomeje agira ati “Ni uburyo bwiza buriho bwo kugira ngo Samsung 250 ifatanyije na EACO igeze umuturage ku itumanaho ku buryo butamuhenze kandi bwiza. Umuturage azajya afata telefoni ku ideni azajye yishyura make make kandi izaba ifite n’ubwishingizi ku buryo yagira ikibazo ubwishingizi bukamwishyurira.”

Umuyobozi wa Radiant Yacu Ltd, kimwe mu bigo by’ubwishingizi biri muri iyi gahunda, Ovia TUHAIRWE, yavuze ko bazishingira ubuzima bw’uwaguze telefoni mu gihe yagira icyo aba cyatuma atabasha gukomeza kwishyura.

Yagaragaje ko impamvu zikomeye zishobora gutuma bishyurira umuntu zirimo uburwayi bw’igihe kirekire, uburwayi butera ubumuga, urupfu, kwirukanwa ku kazi n’ibindi bitandukanye byagira ingaruka ikomeye ku buryo bwo kwishyura umwenda wa telefoni.

Muri iki gikorwa harimo ibindi bigo by’ubwishingizi birimo na MUA Insurance bizishingira telefoni mu gihe yangiritse bidaturutse ku burangare, kwibwa n’ibindi bitandukanye mu gihe cy’umwaka.

Umuyobozi Mukuru wa EACO, Dr Ally Y. Simba, yavuze ko iyi gahunda igiye gutangirizwa mu Rwanda nk’igihugu cyagaragagaje ko gishaka impinduka mu ikoranabuhanga cyane ko cyatangije na gahunda ya Connekt Rwanda Initiative yafashije mu gutanga smartphones zirenga ibihumbi 26.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, yagaragaje ko uyu mushinga uzatanga umusanzu ukomeye bijyanye n’icyerekezo u Rwanda rwihaye rwo kugira ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Navuga ko bijyanye na gahunda zitandukanye za Leta, aho turi kwiga uburyo telefoni zigezweho zagera ku Banyarwanda bose. Turacyari ku kigero cyo hasi ariko yaba ari mu mirongo ya politiki, abikorera n’imiryango mpuzamahanga twizere ko ibiri gushyirwaho bizorohereza umuturage gutunga telefoni igendanwa igezweho.”

Yagaragaje ko gahunda yo gutanga Smartphones abantu bakaziyishyurira biri mu bizashyigikira u Rwanda mu kugeza ku baturage bose izigezweho nk’igisubizo kirambye.

Biteganyijwe ko muri iyi gahunda hazatangwamo ubwoko butandukanye bwa telefoni bucuruzwa ku isoko ry’u Rwanda burimo, Samsung, Nokia, Itel, Iphones na Maraphones zijyanye n’igiciro cyagenenwe zikazaherekezwa na internet y’umwaka wose.

Umunyamabanga Uhoraho muri MICT, Iradukanda Yves yagaragaje ko gutanga telefoni zigezweho ku nguzanyo ari igisubizo kirambye
Iyi gahunda izafasha iya Connekt Rwanda mu kugeza smartphones ku baturage
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga, Iradukunda Yves, yashyikirije Shyirambere Bruno ufite ubumuga telefoni igezweho yagenewe
Hasobanuwe impamvu yo gutangiza uyu mushinga
Abayobozi batandukanye bari muri ibi biganiro

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .