00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahembwe uturere n’intara zahize izindi mu gutanga serivisi hifashishijwe ’IremboGov’

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 26 November 2022 saa 02:42
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Irembo ari nabwo bufite mu nshingano urubuga rutangirwaho serivisi za Leta rwa IremboGov ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bwahembye inzego za Leta zirimo intara n’uturere twitwaye neza mu gutanga serivisi hifashishijwe uru rubuga.

Ibi bihembo byatanzwe ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, bigamije kurushaho gushishikari inzego za Leta kugeza ku baturage serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu muhango wabereye muri Kigali Marriott Hotel witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, abayobozi b’intara ndetse n’ab’uturere.

Umujyi wa Kigali niwo waje ku isonga ku rwego rw’intara, bitewe n’uko akarere kawo ka Kicukiro ariko kahize utundi 29 mu gukoresha neza serivisi za IremboGov.

Intara y’Amajyapfo yaje ku mwanya wa kabiri, bitewe n’uko akarere ka Huye ariko kakurikiye aka Kicukiro mu gutanga serivisi za leta hifashishijwe uru rubuga. Akarere ka Nyarugenge ko kabaye aka gatatu.

Muri ibi bihembo hashimiwe kandi imirenge yitwaye neza aho uwa Ruhunde mu Karere ka Burera waje ku isonga ukirikirwa n’iya Kabaya muri Ngororero, uwa Fumbwe muri Rwamagana, uwa Simbi muri Huye n’uwa Niboye muri Kicukiro.

Hashimiwe kandi abayobozi bo mu nzego za leta barimo abashinzwe ikoranabuhanga mu turere n’abayobozi mu mirenge bagize uruhare mu gutanga izi serivisi hifashishijwe IremboGov.

Bimwe mu byagendeweho hatoranywa abahize abandi harimo umubare wa servisi zatanzwe hifashishijwe Irembo, igihe byafashe kugira ngo aba baturage babone serivisi ndetse n’umubare w’abaturage babashije kwiyakira izi serivisi ku giti cyabo binyuze kuri uru rubuga.

Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, yavuze ko iki gikorwa cyo gushimira abakoresheje neza uru rubuga kiri mu murongo wo gukomeza gushishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga.

Ati "Ibi bihembo ku mitangire ya serivisi bigamije kudufasha kongera gusubiza amaso inyuma tukareba uko serivisi za leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’ibyo twakwigira ku bari gukora neza bafasha abaturage kugera kuri izi serivisi mu buryo bworoshye."

Ntirushwa Antoine ushinzwe ibijyanye n’irangamimerere mu Murenge wa Fumbwe muri Rwamagana uri no mu bahembwe, yashimye Irembo agaragaza ko yoroheje imitangire ya serivisi.

Ati "Abaturage baruhuwe umutwaro wo gukora ingendo bava mu murenge umwe bajya mu wundi gushaka ibyangombwa bitandukanye nk’icyemezo cy’amavuko, icyemezo cy’ugushyingirwa n’ibindi. Irembo yadufashije gutera intambwe igana ku cyerekezo aho nta muntu uzaba ukora urugendo ajya gushaka serivisi cyangwa ngo dukoreshe impapuro."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari n’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, Musabyimana Jean Claude yashimye abitwaye neza mu gutanga serivisi za leta bakoresheje Irembo, asaba inzego z’ibanze gukoresha ikoranabuhanga mu kugeza serivisi ku baturage.

Ati " Tugendeye kuri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1) dufite inshingano nka Guverinoma zo kurenza 90% mu bijyanye no gutanga serivisi nziza ku baturage ndetse tukaba zose twamaze kuzishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga bitarenze mu 2024, kugira ngo ibi tuzabigereho hakenewe uruhare rwa buri wese."

Minisitiri Musabyimana yakomeje ashimira Irembo kuba ikomeye kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu kugeza serivisi za leta ku baturage hifashishijwe ikoranabuhanga.

Urubuga ‘IremboGov’ rwatangijwe muri Nyakanga 2015; mu ntego zarwo harimo ko serivisi zose zitangwa na leta zatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga rikoreshwa n’umuturage umunsi ku wundi.

Kuri ubu ‘IremboGov’ ifasha abaturage kubona serivisi zirenga 100 mu nzego zitandukanye za Leta.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu n'Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe, bashyikiriza igihembo Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice
Umujyi wa Kigali waje ku isonga mu gukoresha IremboGov mu gutanga serivisi za leta
Ubuyobozi bwa IremboGov bwashimiye inzego za leta zikoresha neza serivisi z'uru rubuga
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasabye ko serivisi zitangirwa kuri ’IremboGov’ zagera kuri 100%
Inzego z'ubuyobozi zikoresha neza Irembo zarashimiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .