Igeragezwa ry’iyi modoka ryakozwe ku wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, mu gace ka Londerzeel.
’Clevon 1’ ni imodoka itagira umushoferi biteganyijwe ko izajya yifashishwa n’ibigo bitandukanye mu kugeza imizigo, ibicuruzwa n’ubutumwa ku bantu bari hirya no hino mu Bubiligi.
Ku wa Gatatu nibwo iyi modoka yifashishijwe bwa mbere n’ikigo gikora ubucuruzi bwo kuri internet cya Collect&Go mu kugeza ku bakiliya ibicuruzwa bahashye.
Iyi modoka yabashije kugenda kilometero enye iri ku muvuduko wa kilometero 25 mu isaha kandi yikoreye ibikarito 16 birimo imizigo. Yakuraga ibicuruzwa aho Collect&Go ikorera ibijyana ku bakiliya batandukanye batuye muri Londerzeel.
Mu kugenda iyi modoka yifashisha cameras eshatu ziri imbere, ebyiri ziri ku ruhade n’imwe iri inyuma, zose zifasha abayiyobora kumenya aho ijya n’aho igeze.
Ikoresha kandi ikoranabuhanga rya radari na internet ya 4G, byose biyifasha kutagonga no gukomeza gutanga amakuru y’ibyo iri gukora.
Ubuyobozi bwa Clevon bwatangaje ko ibyo bwabonye muri iri gerageza byerekana ko hari byinshi bigikenewe kunozwa kuri iyi modoka kugira ngo izashyirwe ku isoko.
Tom De Prater ushinzwe serivisi muri Collect&Go yavuze ko mu gihe iyi modoka izaba itangiye gukoreshwa izaba igisubizo ku bantu batandukanye bakora ubucuruzi cyane ko basigaye bagorwa no kubona abantu bifuza gukora ubushoferi nk’akazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!