Imurikwa ry’iyi telefoni y’uruganda rwo muri Korea y’Epfo rizakorerwa mu Mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Samsung yaherukaga gushyira ku isoko telefoni zo muri ubu bwoko mu ntangiriro z’uyu mwaka. Muri Gashyantare, yamuritse Galaxy S22 yabanjirijwe na Galaxy S21 na Galaxy S20 mu myaka yari yabanje.
Byitezwe ko iyi telefoni izajya ku isoko ifite camera eshatu, ndetse urebye imiterere yayo izaba imeze nka S22 Ultra mu bintu bimwe na bimwe. Izasohoka mu bwoko butandukanye burimo S23 na S23 Plus.
Ubwoko bwa S23 Ultra ntabwo buzaba bufite impinduka nyinshi mu miterere ugereranyije n’izindi telefoni, gusa camera yayo izaba ishobora gufata amafoto akeye kurusha ay’izindi kuko izaba ifite megapixel 200, mu gihe nka S22 Ultra ifite megapixel 108.
Izi telefoni uko ari eshatu zizaba zifite processor ya Qualcomm, iyihesha ubushobozi bwo kwihuta. Ntabwo igiciro cyazo kiratangazwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!