00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko wagaruza telefoni yawe ya Android yibwe

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 January 2020 saa 03:08
Yasuwe :

Ushobora kuba waribwe telefoni yawe ikoresha uburyo bwa Android igahera burundu, cyangwa uzi mugenzi wawe byabayeho. Nugira amahirwe bazayigushikuza hafi aho hari abantu bagutabare igisambo gifatwe, ariko biranashoboka ko wakwicara ahantu ikava mu mufuka, wahava undi akayitwara ugakurayo amaso.

Guta cyangwa kwibwa telefoni si ibintu buri wese ahita yakira bitwe n’uburyo tuzifashisha mu buzima bwa buri munsi, ariko hari n’uburyo wakomeza kuyikurikirana, ukamenya aho iherereye ikaba yagaruzwa!

Hari uburyo telefoni yawe ya Android yabuze ushobora kuyikurikirana, ukaba wayifunga uwayitwaye ntayikoreshe ndetse ugakurikirana aho iherereye mu buryo bworoshye. Hari intambwe z’ingenzi ugomba gutera igihe telefoni yawe ukiyifite mu maboko.

Yifunge mu buryo bwizewe

Ni ngombwa ko telefoni yawe uyifungisha uburyo bwizewe, butuma nta muntu wapfa kuyinjiramo. Ni ukuvuga gukoresha umubare w’ibanga kandi utapfa gufindurwa na buri wese nk’urimo imibare, ibimenyetso n’inyuguti nkuru, ugakoresha n’igikumwe kuri telefoni bishoboka.

Ikindi, ni byiza kwirinda gufunguza telefoni yawe isura kuri telefoni za Android, ibizwi nka Facial Recognition. Impamvu ni uko iyo isura y’umuntu ariyo ikoreshwa mu gufungura telefoni, iri koranabuhanga kuri telefoni zimwe rishobora kujijishwa n’umuntu uwo ari we wese, akoresheje nk’ifoto ya nyirayo.

Umwihariko uba kuri telefoni nshya za Google arizo Pixel 4 na Pixel 4 XL, kuko zo zikoresha ubuhanga bwihariye nk’ubwa Apple mu gukoresha isura y’umuntu, ku buryo bwakwizerwa kurusha izindi telefoni.

Uburyo bwa ‘Find My Device’ bwa Google

Iteka iyo winjiye muri telefoni yawe nshya ya Android, ugashyiramo konti ya Google (Gmail), uburyo bugufasha gutahura telefoni yawe bwa ‘Find My Device’ buhita bufunguka. Nibwo uzifashisha telefoni yawe yibwe cyangwa itakaye, ku buryo ushobora kuyifunga cyangwa ugasiba ibintu byose biyiriho kandi utayifite mu ntoki.

Ni ngombwa kwinjira muri telefoni yawe ukareba niba ‘Find My Device’ ifunguye, ukanyura mu igenamikorere rya telefoni (settings), ukajya mu bijyanye n’umutekano n’ibiranga ahantu (Security & Location), ukagera muri Find My Device. Ushobora no kunyura muri Google > Security > Find My Device.

Find My Device igomba kuba ifunguye, niba atari ko bimeze, yinjiremo maze urebe akarongo gatambitse kaguha icyerekezo kigana iburyo, ugakozeho urutoki ukajyane iburyo gaheze inguni, ku buryo hiyandikamoko “on” cyangwa kagahindura ibara.

Ubu buryo bukoreshwa cyane kuri Android

Find My Mobile kuri Samsung

Niba utunze telefoni ya Samsung, uretse uburyo bwa ‘Find My Device’ butangwa na Google, uzabonamo ubundi bwihariye bwagenwe na Samsung, buzwi nka ‘Find My Mobile’. Ntabwo buguha amahirwe yo gukurikirana telefoni yawe yabuze gusa, bunaguha amahitamo yagutse kurusha uburyo bwa Google.

Muri iyo serivisi ya Samsung, wibereye aho uri ushobora gukurura ibintu biri muri telefoni wabuze (backup) cyangwa ukabona niba umuntu yavanyemo sim card yawe. Aho bigusaba kuba warafunguye konti ya Samsung kugira ngo ukoreshe ubwo buryo bwa ‘Find My Mobile.’

Kubwinjiramo uca muri ‘settings’ ukinjira muri Biometrics and security > Find My Mobile. Niba ugitangira kuyikoresha warahise ufungura konti ya Samsung muri ya masaha ya mbere, Find My Mobile iba irimo gukora. Niba atari ko byagenze, fata umwanya muto ufungure konti ya Samsung, ufungure na Find My Mobile.

Koresha Find My Device

Gukoresha ubu buryo bwa Google, bizagusaba gusura urubuga rumwe. Android.com/find. Ni rwo rubuga uzajyaho mu bihe nk’ibyo uzaba wabuzemo telefoni yawe. Ni ngombwa ko uzabanza kuzuzamo konti yawe ya Google ihura neza n’iri muri telefoni yawe ya Android.

Utari hafi ya mudasobwa, ushobora gukoresha indi telefoni ya Android, ugashyiramo application ya Find My Device uyikuye muri Play Store. Ukimara gushyira konti yawe muri urwo rubuga cyangwa iyo application, Google izahita itangira gushakira irengero rya telefoni yawe.

Ako kanya izahita ibwira umuntu uyifite ko nyirayo arimo kuyishakisha, ubundi ukoreshe amahitamo ari ku ruhande rw’ibumoso muri Find My Device kugira ngo utume itera hejuru, bityo niba iri hafi aho mu rugo ube wayibona, ubashe kuyifunga cyangwa usibe ibintu byose biriho niba yibwe.

Nuhitamo ahanditse ‘Secure Device”, uzaba uyifunze, kandi uzaba ushobora gukomeza kubona aho iherereye nubwo uzaba wayifunze. Niba ukoresha uburyo nka Google Pay mu kwishyurana kuri telefoni, kuyifunga bizatuma nta muntu ukoresha telefoni yawe ngo agire ikintu na kimwe agura.

Nuhitamo ahanditse ‘Erase Device’, ntabwo uzabasha kongera gukurikirana iyo telefoni kubera ko n’ibikuranga bizasibwa. Ubu ni uburyo bushobora gukoreshwa iyo ubundi bwose bwananiranye, ukavanamo ibyawe ubundi ukayiheba.

Igihe umujura yaba yazimije telefoni yawe, ntabwo wabasha kuyikurikirana kereka igihe yaba ayicanye kandi akaba arimo gukoresha internet. Google ihita ikoherereza email iyo ibone amerekezo ya telefoni yawe.

Iyo uyibonye, bigusaba kongera gushyiramo PIN cyangwa undi mubare w’ibanga kugira ngo ubashe kongera kuyikoresha, rimwe na rimwe bakanagusaba kongera gushyira umubare w’ibanga muri konti ya Google, kugira ngo bamenye neza ko ari nyir’ubwite urimo kuyikoresha.

Telefoni za Samsung

Nk’abakoresha Samsung Galaxy, bafite amahirwe yo gukoresha serivisi za Google cyangwa Samsung mu gushakisha telefoni yabuze. Ariko uburyo bwa Samsung hano nibwo bwizewe kurushaho kubera amahirwe y’inyongera butanga.

Ukeneye gukurikirana telefoni yibwe bimusaba gusura urubuga findmymobile.samsung.com. Aha ho nta application y’inyunganizi batanga nko kuri Google, ni ukuvuga ko ukoresha indi telefoni cyangwa mudasobwa, unyuze ahagenewe gusura imbuga zinyuranye.

Injiza konti yawe ya Samsung ahabigenewe, uhitemo telefoni yawe yatakaye ku ruhande rw’ibumoso. Ikarita igaragaza aho telefoni yawe iherereye izahita yigaragaza, unahabwe amahitamo anyuranye, ku ruhande rw’iburyo kuri telefoni yawe.

Hera ku gushyira imfunguzo muri telefoni yawe, ibintu bizahita buyoherezaho ubutumwa ushaka, bigahagarika amakariya yawe ya Samsung Pay ndetse uwayibye ntabashe kuba yayizimya.

Nyuma uhabwa amahirwe yo kurema ububiko bwihariye bw’ibintu biri muri telefoni yawe, ku buryo uramutse uyibuze burundu, uzaba ufite bwa bubiko bw’ibintu byose (backup). Niba telefoni igenda yimuka aho iri, unahitamo uburyo bukwereka izo nzira zose.

Ubwo buryo buzajya bukwereka aho telefoni yawe iri buri minota 15. Ushobora kandi kwemeza uburyo butuma umuriro umara igihe muri batiri ya telefoni yawe, ubwo buryo bukaba buhagarika ibintu byose, igasigarana gusa ubushobozi butuma ikugaragariza aho iri.

Kimwe na Find My Device yakozwe na Google, serivisi ya Samsung igusaba PIN yawe iyo umaze kubona telefoni yawe. Ntabwo igusaba gusubira kuri rwa rubuga waciyeho ngo uvanemo uburyo bwo gukomeza kuyikurikirana.

Ni ngombwa ko niba wibwe telefoni gutya, ukagira amahirwe ukamenya aho iherereye, utishora ubwawe ngo ujye kuyibohoza, cyane ko bishobora gutuma ugirirwa nabi n’umujura.

Ni ngombwa kwitabaza inzego zishinzwe umutekano zikabigufashamo, ukazishyikiriza ibipimo byose urimo kubona by’aho telefoni yawe iherereye.

Telefoni za Samsung zigira umwihariko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .