00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwerekanye ko Smartphones zishobora gutera uburwayi bw’umutwe

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 8 March 2020 saa 03:35
Yasuwe :

Niba utekereza ko igihe wakoresheje kuri telefone igezweho (smartphone) yawe gishobora kugira uruhare mu kurwara umutwe ku buryo buhoraho, ufite ukuri, kuko ibyo utekereza bihuye neza n’ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bushya.

Mu gihugu cy’u Buhinde haherutse gukorerwa ubushakashatsi ku itsinda ry’abantu, bwari bugamije kumenya neza isano iri hagati yo gukoresha smartphone no kurwara umutwe cyane cyangwa kwiyongera k’ububabare bukabije.

Nubwo hari inkuru zitizewe zerekana isano iri hagati yo gukoresha ikoranabuhanga n’ububabare, raporo yavuye muri ubu bushakashatsi igaragaza ko hari ibimenyetso bike bigaragaza isano iri hagati ya smartphone n’ububabare bw’umubiri w’uyikoresha.

Abashakashatsi bakoreye ubushakashatsi bwabo ku bantu 400 bafite ikibazo cyo kurwara umutwe mu byiciro bitandukanye, birimo uburwayi buzwi nka ‘migraine’, kubabara umutwe w’imbere cyangwa inyuma bifatwa na bamwe nk’umutwe uterwa n’ibibazo ndetse n’ubundi bwoko butakomotse ku bundi burwayi.

Nyuma yo kubaza abakoreweho ubushakashatsi uburyo bakoresha telefone zabo, uburyo bakunze kurwara umutwe ndetse n’uburyo bakoresha imiti iyo barwaye umutwe; abashakashatsi basanze abakoresha smartphone bakunze gukoresha imiti igabanya ububabare inshuro nyinshi kandi bakoroherwa buhoro ugereranyije n’abatarakoresheje izo smartphone.

Dr. Deepti Vibha, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, akaba n’umwarimu wigisha ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi mu Buhinde, yavuze ko ibyagaragajwe n’ubushakashatsi byerekana ko telefone zigezweho (Smartphones) zishobora kuba ari zo ntandaro yo kurwara umutwe cyane bikomeje kwiyongera.

Yavuze kandi ko hari ibyo ubushakashatsi bushobora kuba butaragaragaje bizerekanwa n’ubundi bushakashatsi buzakorwa mu gihe kizaza.

Ati “Ubushakashatsi bwatangajwe kuwa gatatu, ntibwemeza bidasubirwaho ko smartphones ari zo zitera umutwe, icyo bwakoze ni ukongera ubumenyi ku ngaruka za smartphones ku buzima bw’abantu uko turushaho kuzifashisha mu kuzuza inshingano zacu za buri munsi.”

Isano iri hagati ya Smartphones n’ububabare

Mu kigo cyita ku barwayi mu Buhinde, abakoreweho ubushakashatsi bagabanyijwe mu matsinda abiri: abatarakoresheje itelefone igezweho cyangwa abakoresheje ifite uburyo bwo guhamagara gusa ndetse n’abakoresheje smartphones.

Abakoreweho ubushakashatsi basubije ibibazo bijyanye n’uburyo bakoresha smartphones ndetse n’inshuro barwara umutwe n’ibimenyetso bibonaho.

Nyuma yo kugereranya ibisubizo byatanzwe, abashakashatsi basanze 96% by’abakoresha smartphones bakunze gufata imiti igabanya ububabare ugereranyije na 81% by’abadakoresha smartphones.

Abakoresha smartphones bagera kuri 84% bavuze ko batoroherwa neza iyo bamaze kunywa imiti igabanya ububabare mu gihe barwaye umutwe, mu gihe abatazikoresha bo boroherwa cyangwa bagakira neza bangana na 94%.

Abakoresha smartphones bavuze kandi ko babona ibimenyetso byinshi biranga abantu bagiye gufatwa n’uburwayi bw’igicuri cyangwa umutwe ufata uruhande rumwe, mu gihe abadakoresha smartphones bo bavuze ko badahura n’ibyo bimenyetso.

Gusa nta tandukaniro ryagaragajwe hagati y’aya matsinda yombi ku nshuro barwara umutwe, igihe bimara cyangwa uburemere bw’ububababre baba bafite.

Impamvu zikekwa

Abakoze ubu bushakashatsi bavuze ko zimwe mu mpamvu batekereza ko zishobora kuba zitera abakoresha smartphones kugorwa no gukira umutwe, zirimo ko umuntu ukoresha smartphones aba yubitse umutwe, bikaba byakwangiza imitsi y’igikanu.

Kugonda igikanu ngo basanze bigira ingaruka ku ruti rw’umugongo kuko ruba rumeze nk’urutsikamiwe, ku buryo rumera nk’urwikorejwe ibiro biri hagati y’icyenda na 13. Uku kumera nk’urutsikamiwe rero ngo ni byo bitera umutwe.

Kunanirwa kw’amaso, biterwa no gukomeza kureba muri telefone igihe kirekire mu buryo budakwiye no kwegereza amaso cyane telefone na byo ngo bishobora gutera umutwe nkuko byemejwe na American Migraine Foundation.

Gukoresha smartphones cyane bishobora gutera umutwe

Dr. Heidi Moawad, inzobere mu byo kuvura imitsi, wigisha mu Ishuri ry’Ubuvuzi rya Case Western Reserve University na John Carroll University, yagize ati: "Intandaro y’iki kibazo ntikiramenyekana neza."

Yavuze ko bigoye kwemeza niba kurwara umutwe byasanishwa n’uburyo ijosi riba rimeze iyo umuntu ari gukoresha smartphones, niba biterwa n’urumiri rwa telefone, kubangamirwa kw’amaso, cyangwa niba biterwa n’umuhangayiko wo guhora abantu bari kuri Internet.

Ati “Ibisubizo bishobora kuzagaragara mu myaka iri imbere kandi amaherezo bizazana n’ingamba n’amabwiriza akwiye yo gukoresha smartphones.”

Uburyo bwo kugabanya ububabare

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi Rusange bw’Imitsi mu Ishuri rya Yale University, Dr. Christopher Gottschalk, yavuze ko mu gihe ubushakashatsi butagaragaza neza niba gukoresha smartphones ari impamvu itaziguye itera uburwayi bw’umutwe bukomeje kwiyongera, abantu bakoresha telefone za smartphones bagomba kwitonda bakagenzura niba umutwe wabo urushaho kubateza ikibazo mu gihe kirekire hanyuma bagasanga umuganga w’inzobere akabafasha.

Moawad asaba ko hashyirwaho ibikoresho by’ikoranabuhanga byafasha abakoresha smartphones kujya bakoresha amajwi gusa mu gihe bakeneye kuzikoresha kuko bizabafasha kujya bazikoresha bitabasabye kunaniza umutwe wabo.

Abashakashatsi bavuze ko hakenewe ubundi bushakashatsi kugira ngo abantu basobanukirwe neza ingaruka zo gukoresha smartphones ku mibereho yabo ya buri munsi.

Ubushakashatsi bwerekanye ko Smartphones zishobora gutera uburwayi bw'umutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .