00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hitezwe ubwirakabiri bwa mbere muri 2014

Yanditswe na
Kuya 29 April 2014 saa 08:50
Yasuwe :

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere mu ishami Goddard Space Flight Center ryo mu kigo cy’ubushakashatsi NASA bagaragaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mata hagaragara ubwirakabiri buzwi nka Solar Eclipse, bukaba buza kuboneka bu ahantu hake ku Isi.
Nk’uko tubikesha maxisciences.com ubu bwirakabiri bwiswe “annulaire” bitewe n’uko buza gutuma izuba rimera nk’urugori kubera kuiripfukirana hakaza kugararagara "urugori rw’umuriro."
Iki kinyamakuru Maxsciences cyagaragaje ko ikirere kiduhishiye byinshi (...)

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere mu ishami Goddard Space Flight Center ryo mu kigo cy’ubushakashatsi NASA bagaragaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mata hagaragara ubwirakabiri buzwi nka Solar Eclipse, bukaba buza kuboneka bu ahantu hake ku Isi.

Nk’uko tubikesha maxisciences.com ubu bwirakabiri bwiswe “annulaire” bitewe n’uko buza gutuma izuba rimera nk’urugori kubera kuiripfukirana hakaza kugararagara "urugori rw’umuriro."

Ubwirakabiri bwakoze urugori rw'umuriro

Iki kinyamakuru Maxsciences cyagaragaje ko ikirere kiduhishiye byinshi muri uku kwezi kwa Mata kuko ngo kwaba kwaranagaragayemo ubwirakabiri bw’ukwezi (eclipse lunaire).

Ibi byose bibaho iyo izuba, ukwezi n’Isi biba biteganye, aho ukwezi gusobora guhisha izuba igice kumwe cyangwa ryose ari byo bita ubwirakabiri bw’izuba. Na none kandi havugwa ko hariho ubwirakabiri bw’ukwezi mu gihe kwakingirijwe n’isi ntikubone urumuri rw’izuba.

Ubwirakabiri bw’urugori buboneka kuri uyu munsi buvugwa ko bwari buteganyijwe kugaragara muri Astralia, Tasmanie no mu nyanjya ya Antarctique guhera muri saa kumi neebyiri kugeza saa moya ku isaha ngengabihe (GMT) ni ukuvuga guhera mu masaa mbili ku isaha yo mu Rwanda.

Ubwirakabiri bivuga ko ari urugori ruraza gukurikirwa n’ubundi bwoko butandukanye bw’ubwirakabiri bumeze nk’igisate cy’ukwezi buhindagurika kugeza izuba rirenze.

Abahanga mu bya Siyansi n’ubumenyi bw’ikirere bemeza ko ubundi bwirakabiri bwuzuye buteganyijwe tariki 20 Mata 2015 bwo bukazagaragarira cyane muri Atlantique, la Norvège n’Amajyaruguru y’Isi (Pôle Nord).

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .