00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NASA yatahuye umubumbe mushya ujya gusa n’Isi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 19 April 2014 saa 04:18
Yasuwe :

Ikipe mpuzamahanga y’inzobere mu by’isanzure yavumbuye umubumbe utari mu isanzure rigaragiye izuba (système solaire), ufite ubunini bugereranywa n’ubw’Isi kandi hari amahirwe menshi ko muntu yahatura nta kibazo kubera ikirere cyawo no kugira amazi.
Uyu mubumbe wahawe izina rya Kepler-186f utanga icyizere ko hari n’indi mibumbe nk’iyi ishobora kuzavumburwa.
Elisa Quintana ukuriye ubu bushakashatsi muri NASA yagize ati “ni umubumbe wa mbere ufite ubunini nk’ubw’Isi uvumbuwe mu gice gishobora (...)

Ikipe mpuzamahanga y’inzobere mu by’isanzure yavumbuye umubumbe utari mu isanzure rigaragiye izuba (système solaire), ufite ubunini bugereranywa n’ubw’Isi kandi hari amahirwe menshi ko muntu yahatura nta kibazo kubera ikirere cyawo no kugira amazi.

Uyu mubumbe wahawe izina rya Kepler-186f utanga icyizere ko hari n’indi mibumbe nk’iyi ishobora kuzavumburwa.

Elisa Quintana ukuriye ubu bushakashatsi muri NASA yagize ati “ni umubumbe wa mbere ufite ubunini nk’ubw’Isi uvumbuwe mu gice gishobora kuturwamo hanze y’isanzure rigaragiye izuba.”

Uku kuvumbura uyu mubumbe kubaye hifashishijwe icyuma kabuhariwe mu kureba mu isanzure (telescope) gifite izina rya Kepler kiri kwifashishwa mu kuvumbura indi mibumbe imeze nk’Isi nk’uko bigaragara mu kinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kivuga ku bumenyi kizwi nka "Science".

Fred Adams wo muri kaminuza ya Michigan ati “ni intambwe ikomeye mu nzira yo kuvumbura indi mibumbe imeze nk’Isi.”

Mu mibumbe 1800 imaze kuvumburwa hanze y’isanzure rigaragiye izuba kuva mu 1994, 20 iri mu nzira ishobora korohereza umuntu guturayo ariko ni imibumbe minini kurusha Isi kandi biragoye kumenya umwuka uhari cyangwa ubutaka bwayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .