Ubwirakabiri bwari bwitezwe bashyize buraboneka ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ugushyingo 2013 ahagana saa kumi n’iminota cumi n’itatu (4:13PM).
Ubu bwirakabiri buzwi nka ‘Solar eclipse’ bugaragaza izuba igice kimwe kuko ukwezi kuba gusa nk’ukwagiye hagati y’Isi n’Izuba bityo rikaboneka igice.
Amakuru aca kuri BBC avuga ko ubu bwirakabiri bwahereye muri Amerika y’Epfo (South America) bukaba bugenda bwerekeza mu Burasirazuba bw’Isi aho bwananyuze muri Afurika.
Abahanga bavuga ko atari byiza kureba mu zuba n’amaso kuko bishobora kwangiza amaso kugeza ku buhumyi dore ko hari amadarubindi yabugenewe kureba ubwirakabiri.
Amafoto: Turayakesha Dr Pheneas Nkundabakura, umwarimu w’imibare n’ubugenge muri KIE
TANGA IGITEKEREZO