"IHF Trophy Africa 2022" yagombaga gukinirwa mu Mujyi wa Brazzaville ku wa 12-18 Ukuboza 2022.
Mu kunoza imitegurire yaryo, Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Handball [IHF] yanzuye kuryimurira mu ntangiriro z’umwaka utaha aho rizakinwa ku wa 16-20 Mutarama 2023.
Biteganyijwe ko amakipe azitabira iri rushanwa azagera aho rizabera ku wa 15 Mutarama 2023, habura umunsi umwe gusa ngo ritangire.
"IHF Trophy Africa 2022" izitabirwa n’ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, ruheruka kwegukana IHF Trophy mu Karere ka Gatanu, Zone V, intsinzi rwabonye ruhigitse Uganda ku bitego 39-37 mu mukino wabaye ku wa 29 Ukwakira 2022.
Ikipe y’u Rwanda izaryitabira ishaka kwitwara neza kuko Ikipe itwara iryo ku rwego rwa Afurika, ikatisha itike yo kugera ku rwego rw’Isi ahahurira amakipe yatwaye igikombe kuri buri mugabane.
Irushanwa Nyafurika muri Handball rya "IHF Trophy Africa 2022’' ryagombaga kubera muri Brazzaville muri Repubulika ya Congo ryimuriwe amatariki rivanwa ku wa 12-18 Ukuboza 2022, rishyirwa ku wa 16-20 Mutarama 2023.
Izi mpinduka zakozwe mu kurushaho gutegura neza iri rushanwa. pic.twitter.com/SRBNYKpiwm
— IGIHE Sports (@IGIHESports) December 1, 2022
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!