00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Irushanwa Nyafurika ryagombaga kwitabirwa n’u Rwanda ryimuwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 December 2022 saa 05:25
Yasuwe :

Irushanwa Nyafurika muri Handball rya "IHF Trophy 2022" rihuza abakinnyi batarengeje imyaka 20 ryagombaga kubera muri Repubulika ya Congo ryimuriwe mu mwaka utaha, kugira ngo rikomeze gutegurwa neza.

"IHF Trophy Africa 2022" yagombaga gukinirwa mu Mujyi wa Brazzaville ku wa 12-18 Ukuboza 2022.

Mu kunoza imitegurire yaryo, Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Handball [IHF] yanzuye kuryimurira mu ntangiriro z’umwaka utaha aho rizakinwa ku wa 16-20 Mutarama 2023.

Biteganyijwe ko amakipe azitabira iri rushanwa azagera aho rizabera ku wa 15 Mutarama 2023, habura umunsi umwe gusa ngo ritangire.

"IHF Trophy Africa 2022" izitabirwa n’ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, ruheruka kwegukana IHF Trophy mu Karere ka Gatanu, Zone V, intsinzi rwabonye ruhigitse Uganda ku bitego 39-37 mu mukino wabaye ku wa 29 Ukwakira 2022.

Ikipe y’u Rwanda izaryitabira ishaka kwitwara neza kuko Ikipe itwara iryo ku rwego rwa Afurika, ikatisha itike yo kugera ku rwego rw’Isi ahahurira amakipe yatwaye igikombe kuri buri mugabane.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20 iri mu azitabira Irushanwa Nyafurika muri Handball rya “IHF Trophy 2022”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .