00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ab’i Rilima bakuwe mu bwigunge n’Ikibuga cya Basketball begerejwe

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 December 2022 saa 09:58
Yasuwe :

Tariki 12 Kanama 2022 ni bwo Umuryango uteza imbere Basketball, Shooting Touch, ufatanyije n’Akarere ka Bugesera, wamuritse ku mugaragaro ikibuga cya Basketball wubatse i Rilima, kiba icya karindwi cyawo mu Rwanda.

Ni ikibuga cyubatswe mu rwego rwo guteza imbere impano za Basketball mu Bugesera no gufasha abaturage gusabana, kwidagadura, kwiga ndetse no gukora siporo.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ikibuga bubakiwe kizafasha abaturage.

Yagize ati “Iki kibuga cyubatswe mu rwego rwo guteza imbere imikino ndetse no gufatwa nk’igikoresho cyo kongera ubumenyi, kugira ubuzima bwiza, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’izindi ngeso mbi.”

Bamwe mu baturage batuye i Rilima bavuga ko usibye kuzamura impano z’abato bifasha ababyeyi kurwanya indwara zitandura.

Uwingeneye Alice w’imyaka 16 yavuze ko ikibuga bubakiwe cyamutinyuye akaba yaratangiye gukina Basketball.

Niyonkuru Germain yavuze ko ikibuga kizamufasha kuzamura impano ye ya Basketball no kugera ku nzozi ze.

Yagize ati “Iki kibuga cyaje gikenewe cyane kuko bamwe muri twe twakundaga Basketball ariko ntaho twayikinira. Ubu twabonye aho tuyikinira ndetse dufite n’icyizere cyo kuzavamo abakinnyi bakomeye bakinira ikipe y’igihugu.”

Si abakiri bato gusa bavuga akamaro kacyo kuko n’abakuze bavuga ko kibafasha gukora siporo no kurwanya indwara zitandura.

Yamfashije Laurence, umubyeyi w’abana bane, yagize ati “Iki kibuga cyadufashije kuva mu bwigunge, ubu dukorera siporo hafi. Bimfasha kwibagirwa ibibazo byo mu rugo nkaruhuka ndetse nkanarwanya indwara nyinshi ababyeyi dukunda guhura na zo.”

Shooting Touch ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, ugaragaza imbaraga z’umukino wa Basketball mu buzima ndetse n’amahirwe ku rubyiruko n’abagore, wimakaza uburinganire.

Uyu muryango wazamuye impano nyinshi za Basketball harimo nka Akaliza Nelly ukinira Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18; Mutabazi Pacifique ukinira Tigers BBC; Nkundwa Thierry wa APR BBC na Rutayisire Imani wa IPRC South. Watangiye gukorera mu Rwanda mu 2012.

Abaturage bo mu Murenge wa Rilima bakuwe mu bwigunge
Abana banejejwe no kubona ikibuga cyo gukiniraho
Akaliza Nelly ubwo yitabiraga umwiherero wiswe "Basketball without Borders" wateguwe na NBA muri Madagascar
Iki kibuga gikorerwaho imyitozo na siporo zifasha abagituriye kubona aho kwidagadurira
Ikibuga cyashushanyijwemo amabara y'imigongo nk'ikimenyetso cyerekana Umuco Nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .