Wheelchair Basketball ni umukino umeze nka Basketball isanzwe, aho ukinwa n’abakinnyi batanu kuri buri ruhande, ariko itandukaniro rikaba ko wo ukinwa n’abafite ubumuga bicaye mu tugare.
Mu rwego rwo kongerera ubushobozi abawukina n’abandi bafitanye isano na wo, hatanzwe amahugurwa yateguwe mu cyumweru cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite ubumuga uzaba ku wa 3 Ukuboza 2022.
Aya mahugurwa y’iminsi ine yateguwe n’Ishami ry’u Rwanda rya Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC) ku bufatanye na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga (NPC Rwanda).
Yahuguwemo abakinnyi 10, abatoza batanu, abasuzuma igipimo cy’ubumuga bw’abakinnyi [classifiers] batanu bo mu Rwanda; biyongeraho abatoza babiri n’aba-classifiers babiri bo muri Somalia. Abayitabiriye bashyikirijwe impamyabushobozi zabo ku wa Kane, tariki ya 1 Ukuboza 2022.
Aya mahugurwa yatanzwe na Jess Markt ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mugabo w’inzobere muri Wheelchair Basketball akaba yaranayikinnye yanyuzwe no gukorana n’abarimo Abanyarwanda.
Ati “Nishimiye kuza mu Rwanda, abakinnyi nabonye bafite ubushobozi bwo gukina Wheelchair Basketball. Icyo natangamo icyifuzo ni uko bakomeza gushakirwa imikino kuko uyu mukino umaze gukura cyane ku Isi.’’
Mu gusoza aya mahugurwa hakinwe umukino wa gicuti warangiye Gorilla W BBC itsinze Lion W BBC amanota 16-8.
Abahuguwe bishimiye ko bungutse byinshi bizabafasha kurushaho kwitwara neza mu kibuga.
Rwampungu Meschack usanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Wheelchair Basketball yavuze ko ubumenyi basangijwe bwisumbuye ku byo bakinaga.
Ati “Ni amahirwe kubona aya mahugurwa, hari ibyo baduhuguye dusanga bitandukanye n’ibyo twakinaga. Bizadufasha cyane muri Shampiyona no mu ikipe y’igihugu.’’
Mukeshimana Joy Happiness wahuguwe nka ‘classifier’ yashimangiye ko yishimiye ubumenyi yahawe.
Ati “Ni ubwa mbere mbonye aya mahugurwa. Akenshi usanga iyo bigeze mu marushanwa mpuzamahanga amategeko agenda ahindagurika. Aya mahugurwa yampaye ubundi bumenyi muri uyu mukino wa Wheelchair Basketball yaba muri classifications, kuwukundisha abantu no gushakisha izindi mpano.’’
Perezida wa NPC, Murema Jean Baptiste, na we yashimye ko abafite aho bahuriye na Wheelchair Basketball bunguwe ubumenyi.
Ati “Ni iby’agaciro kuba twaragize amahirwe yo kubona aya mahugurwa. Ndizera ko abahuguwe na bo bagiye kubisangiza bagenzi babo bikazatuma umukino wa Wheelchair Basketball urushaho gutera imbere.’’
Aya mahugurwa yatanzwe mu kwitegura Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, wizihizwa buri mwaka ku wa 3 Ukuboza.
Kugeza ubu umubare w’abantu bafite ubumuga mu Rwanda ubarirwa mu 445.256.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!