00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC izabimburira kuri Musanze FC, Rayon Sports yakire Rutsiro: Ferwafa yatangaje ingengabihe

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 8 August 2022 saa 05:01
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryashyize ahagaragara ingengabihe ya Shampiyona y’Umupira w’Amaguru y’umwaka w’imikino 2022-2023.

Shampiyona y’uyu mwaka izatangira tariki 19 Kanama 2022 nk’uko byatangajwe na Ferwafa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Kanama 2022.

AS Kigali izabimburira izindi yakira Etincelles Saa Cyenda kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC ifite ibikombe bitatu biheruka, izatangira shampiyona yakira Musanze FC Saa kumi n’ebyiri n’igice kuri Stade ya Kigali.

Kiyovu sports yabaye iya kabiri umwaka ushize, izatangirira kuri Bugesera FC i Nyamata.

Umutoza Mashami Vincent ufitiwe amatsiko y’uko azitwara muri Police FC, azatangira shampiyona asura ikipe ya Sunrise i Nyagatare Saa Cyenda.

Bukeye tariki 20 Kanama 2022, Rayon Sports izakira Rutsiro Saa kumi n’ebyiri n’igice kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Gasogi United izakira Mukura VS Saa Cyenda, mu gihe Rwamagana City yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, izatangira yakira Gorilla FC y’Umutoza Gatera Mussa.

Benshi mu bakunzi b’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, iyo ingengabihe isohotse bihutira no gutera akajisho ku mukino uhuza APR FC na Rayon Sports.

Uyu mwaka, umukino wa mbere uteganyijwe tariki 17 Ukuboza 2022, Rayon Sports yakira APR FC azaba ari ku munsi wa 14 wa shampiyona.

Indi mikino ikomeye iri hafi harimo:

Ku munsi wa Kabiri wa shampiyona, tariki 8 Nzeri 2022, Police FC izakira Rayon Sports Saa kumi n’ebyiri i Nyamirambo. Mu gihe kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, Mukura izaba iri kwakira AS Kigali i Saa Cyenda.

Ku munsi wa Gatatu wa shampiyona tariki 13 Nzeri 2022, APR FC izakira Police FC Saa kumi n’ebyiri i Nyamirambo.

Ku munsi wa Gatanu wa shampiyona tariki 11 Ukwakira 2022, Rayon Sports izakira AS Kigali Saa kumi n’ebyiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rayon Sports izatangira Shampiyona yakira Rutsiro FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .