Aya makuru agaruka ku buzima bwa Pelé w’imyaka 85 yatangiye gucicikana mu mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza mu 2022.
Yavugaga ko uyu mugabo urwariye mu bitaro bya Israelita Albert Einstein i Sao Paulo yashyizwe ahantu hihariye agomba gutegerereza urupfu kuko ubuvuzi bwa cancer ari guhabwa ntacyo buri kumufasha.
Ibyavugwaga byahise bivuguruzwa n’ibi bitaro ndetse bitangazo ko "Pelé akiri guhabwa ubuvuzi kandi ubuzima bwe buhagaze neza."
Ni ibintu byashimangiwe na Pelé, abinyujije kuri Instagram abwira abakunzi be ko akomeye kandi ameze neza.
Ati "nshuti zanjye, ndashaka guhumuriza buri wese, mfite imbaraga ndetse n’icyizere cyinshi kandi ndi kubahiriza amabwiriza y’abaganga nk’uko bisanzwe. Ndashaka gushimira itsinda rigari ry’abaganga kubera ubufasha bwose ndi guhabwa."
Yakomeje avuga ko mu biri kumwongerera imbaraga harimo ubutumwa ari kohererezwa n’abantu bo hirya no hino ku Isi ndetse no kureba Brésil mu Gikombe cy’isi.
Pelé afatwa na benshi nk’umukinnyi w’ibihe byose ku Isi. Yegukanye ibikombe bitatu by’Isi ari kumwe na Brésil mu 1958, 1962 na 1970. Yatsindiye Santos y’iwabo ibitego 643 mu mikino 659 mu gihe igihugu cye yagitsindiye ibitego 77 mu mikino 92.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!