00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yamuritse ikarita y’umwaka w’imikino izishyurwa kugera kuri miliyoni 1 Frw

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 August 2022 saa 05:53
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports bwatangije Ikarita y’Umwaka w’Imikino, izajya ihabwa abakunzi b’imena b’iyi kipe.

Amakarita yamuritswe ari mu byiciro bibiri birimo ‘Ikarita y’Umwaka w’Imikino ndetse n’Ikarita y’Umunyamuryango’. Zose zamuritswe kuri uyu wa 11 Kanama 2022, mu kiganiro ubuyobozi bw’iyi kipe bwagiranye n’abanyamakuru.

Ikarita y’Umunyamuryango yashyizweho izajya imara umwaka, aho uyigura azajya yishyura ibihumbi 10 Frw agashyirwa mu Cyiciro cy’Imena mu gihe uwishyuye ibihumbi 5 Frw azashyirwa mu cy’Inyamibwa n’aho uwishyuye 2000 Frw akazaba mu Cyiciro cy’Imanzi.

Ni mu gihe Ikarita y’Umwaka w’Imikino yo ifite ibyiciro bitatu birimo icya ‘Gold’ ku muntu wishyuye miliyoni 1 Frw, mu gihe icya ‘Silver’ ari ibihumbi 400 Frw naho Icyiciro cya Gatatu cyiswe ‘Bronze’ ari ukwishyura ibihumbi 100 Frw.

Muri rusange ufite iyo karita hari ibyo azajya agenerwa bimugira Umunyamuryango wa Rayon Sports w’icyubahiro aho nk’uwaguze iyo ya miliyoni 1 Frw, azahita ashyirwa mu bagize Akanama Ngishwanama k’iyi kipe.

Uyu kandi azajya atumirwa mu Nteko Rusange, azagira ububasha mu kuba yabona igabanyirizwa ku bikorwa byose by’abafatanyabikorwa ba Rayon Sports, uburenganzira bwo kwinjira ku mikino yose ya Rayon Sports, azaba afite intebe muri VVIP, Parking ihoraho mu gihe ikipe yakiriye umukino n’ibindi.

Ibigenerwa umunyamuryango wa Rayon Sports bizajya bitandukana bitewe n’icyiciro yashyizwemo.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko gushyiraho iyi tike y’umwaka w’imikino n’ikarita y’Umunyamuryango, bigamije kugira ngo abakunzi b’iyi kipe babashe kuyishyigikira uko bikwiye.

Ati "Twari turi aho twitwa abakunzi, abandi twitwa abafana ariko icya ngombwa ni uko bose Rayon ibaba ku mutima. Igihe kirageze ngo ikipe tuyibe inyuma, nzayiguma inyuma, nzayifasha gutera imbere."

Yakomeje agira ati "Muzi ko tugira abakunzi benshi, tujye tunamenya binadufashe kubicaza kuko twifuza ko Rayon Sports iba icyitegererezo mu mikorere, igatera imbere ireba abadusize uko bakora."

Patrick Namenye ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Ubucuruzi muri Rayon Sports, yavuze ko ubusanzwe iyi karita y’umunyamuryango, yari isanzwe yarageragejwe ariko ntikunde kubera kutagira ikoranabuhanga ari nacyo kintu bakosoye kuri ubu.

Ati “Si ubwa mbere ariko ngira ngo icyo twanogeje cyangwa icyo twongereye ni ikoranabuhanga, ku buryo n’umuturage uri i Rubavu ashobora kugura ikarita y’umunyamuryango cyangwa iy’umwaka w’imikino ku buryo nyuma y’iminsi ibiri ahita ayishyikirizwa.”

“Mbere byadusabaga kujya kureba uwo muntu, tukagaruka tugakora ikarita, ku buryo umunyamuryango ari we ugura ikarita mbere hanyuma agahita ashyikirizwa ya karita.”

Aya makarita agenewe abanyamuryango ba Rayon Sports ashyizweho mu gihe iyi kipe yitegura kwizihiza umunsi wayihariwe uzwi nka ‘Rayon Day’ mu birori by’akataraboneka biteganyijwe kuba kuba ku wa 15 Kanama 2022.

Rayon Sports yatangije ikarita y’umwaka w’imikino ishobora kwishyurwa kugera kuri miliyoni 1 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .