00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku bakirisitu ba mbere b’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 19 November 2022 saa 10:22
Yasuwe :

Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ni rimwe mu yamaze gushinga imizi mu Rwanda, rinafite abayoboke batari bacye nyuma y’aho rizanywe n’abamisiyoneri mu myaka igera ku 100 ishize.

Mu nkubiri y’iyinjira ry’amadini mu rwa Gasabo, hari abakiranye uwo muhamagaro mushya imbaduko ikomeye.

Amateka y’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda yumvikanamo amazina nka Elie Delhove na Henri Monnier nk’ababaye itangiriro ryo kugwiza abakirisitu.

Aba bagabo ni bo bazanye bwa mbere ubutumwa bw’Abadivantisiti mu Rwanda, bahanga za Misiyoni ndetse bagira uruhare mu kwagura ivugabutumwa rirenga imipaka nk’uko bigaragara mu igazeti y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ku rwego rwa Afurika yo Hagati.

Nyuma yo kurangira kw’intambara mbere y’isi yose mu wa 1919, ni bwo umusore wari umusirikare mu Ngabo z’Ababiligi zagize uruhare mu kwirukana Abadage mu Rwanda, ari we Daniel Elie Delhove, yahamagaye undi witwaga Henry Monier wakomokaga mu Busuwisi, wakoraga mu muryango w’ivugabutumwa w’Abongereza muri Afurika y’Iburasirazuba witwaga“ Ubumwe bwa Misiyoni z’Abongereza.”

Bafashe icyemezo cyo gutangiza ivugabutumwa ry’Abadivantisiti, nibwo muri Werurwe 1919, basesekaye i Kilinda bagiye gutangiza Misiyoni.

Bitewe n’uko Abamisiyoneri b’Abadage bari baratangije ivugabutumwa rya Giporotesitanti mu Rwanda bari barasubiye iwabo, Henry na Delhove batangiye kwegeranya amatorero basize nk’intama zidafite umwungeri, bamara igihe ari bo bashumba bayo bafatanyije n’imiryango yabo.

Misiyoni babanje gukoreramo cyane ni iya Kilinda. Umwaka wa 1919 akaba ari na wo nyirizina bavuga ko Abadivantisiti batangiye umurimo wabo ku mugaragaro.

Icyo gihe Henry na Delhove bashakishije uburyo barekura Misiyoni z’Abaporotesitanti ariko bagakomeza umurimo wabo w’iyogezabutumwa rya Kidivantisiti, muri make ntibari bazi ko Abamisiyoneri b’Abaporotesitanti bazagaruka, bo bumvaga ko abantu bose bazaba Abadivantisiti.

Mu wa 1921, ni bwo Abamisiyoneri b’Abaporotesitanti b’Abaperesibiteriyani ( Bafite inkomoko muri Ecosse mu Bwongereza) batangije umurimo wabo w’ivugabutumwa, basubira mu bibanza byatangirijwemo ivugabutumwa n’Abaporotesitanti b’Abaluteriyani ( Bafite inkomoko kuri Luther).

Mu wa 1920, ni bwo bagabanye ibyerekezo byo gukoreramo ivugabutumwa ryabo. David Elie Delhove na Henry Monier, bajya inama yo kugabana uturere, umwe agafata igice cy’i Burasirazuba undi agafata icy’Amajyepfo.

Henry yagiye mu Buganza naho Delhove ajya i Nyanza; muri uwo mwaka ni bwo yatangije Misiyoni y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi i Gitwe.

Ahagana mu 1921, nibwo Elie Delhove yavuye i Kilinda yerekeza i Nyanza kujya gusaba umwami Musinga aho yashinga itorero, nuko amuha umusozi wa Gitwe wari ugizwe ahanini n’ibihuru n’amashyamba, abari bahatuye bari mbarwa n’umusozi ubwawo witwaga “Kidaturwa”, izina wahawe n’umwami w’u Rwanda Mibambwe Sekarongoro.

Muri ibyo bihe, ibwami batangaga ubutaka ku Bamisiyoneri bashakaga gutangira ivugabutumwa ryabo hakurikijwe imyitwarire y’abaturage bahatuye cyangwa amateka yaho.

Abantu ba mbere bitabye umuhamagaro w’abo bamisiyoneri bakemera kuba Abadivantisiti w’Umunsi wa Karindwi, ni Ruvugihomvu waje no kuba Umunyarwanda wa mbere wabatirijwe muri Misiyoni ya Gitwe akaba yarahawe izina rya Yohani na Rukangarajunga Petero mu 1924.

Mu wa 1925, nibwo umugore wa mbere yabatijwe ari we Nyirabigwagwa wahawe izina rya Mariya.

Muri 1924 ni bwo Henry yakinguye ishuri rya mbere i Gitwe. Abarimu ba mbere bamufashije iyo mirimo ni Ruvugihomvu Yohani, Rwangezeho Paul, Petero Rukangarajunga, Gakindi Gidiyoni na Kurujyibwami Filipo, bari baramaze kumenya gusoma, kwandika no kubara.

Kugeza ubu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda rifite Abizera basaga miliyoni mu Rwanda, bose bakura intango ku mfura z’iryo Torero ari zo Ruvugihomvu Yohani, Rukangarajunga Petero na Nyirabigwagwa Mariya.

David Elie ubwo yabatizaga Abadivantisiti mu Itorero ry'i Gitwe
Urusengero rw'abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi rw'i Gitwe ahabatirijwe abakirisitu ba mbere
Elie Delhove washinzwe Misiyoni ya Gitwe hamwe n'umugore we
Elie Delhove, Misiyoneri wa mbere wabatije Abadivantisiti ba mbere mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .