00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hateguwe igiterane cyo gusaba Imana kugarura umunezero mu miryango y’ubu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 November 2022 saa 03:07
Yasuwe :

Abahanga bagaragaza ko umuryango utekanye kandi ushoboye by’akarusho wubakiye ku ndangagaciro za gikirisitu udashobora kurangwamo ibibazo byaba iby’amakimbirane cyangwa ibindi biganisha kuri gatanya.

Ibi ni ko James Nirere n’umugore we, Jackie M Nirere babyizera by’umwihariko bakaba bemera ko bishoboka cyane ko ‘umuryango wabaho wishimye’ nk’uko Imana ijya kuwurema yari yabiteganyije.

Aba bateguye igiterane kizarangwa n’ibiganiro by’abashakanye aho bazongera kurebera hamwe ibigusha bituma umuryango ubaho mu ntonganya n’uko abawugize bashobora kubirenga bakabaho mu byishimo.

Iki giterane cyahawe izina rya ‘Happy Family’ giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, muri Kigali Convention Center , cyatumiwemo abahanzi James na Damiella, Tuyiringire Arsène [Tuyi] ndetse na Jean Christian Irimbere.

Agaruka ku mpamvu bateguye iki giterane, Jackie M Nirere yagize ati “Kuva kera umwanzi ntiyigeze yorohera umuryango ku Isi cyane ko abizi neza ko umuryango ari wo shingiro ryabose na byose bibaho. N’ubu niko bikiri umwanzi Satani abona ko arangaye umuryango wakizwa, wakira ndetse wabaho utera imbere muri byose.”

Yakomeje agira ati “No mu gihugu cyacu murabizi ko muri iyi minsi satani yateye umuryango mu buryo bukomeye awambura ubumwe umunezero n’amahoro ahubwo awushyiramo amakimbirane, umwiryane no kwicana.”

Jackie M Nirere washinze Ihuriro rya Irere Family Network kandi yararitse abantu bose kuzitabira iki giterane kuko Imana izongera kuzuza ibyishimo n’umunezero imiryango izaza.

Ati “Turifuza kuganira uburyo twakongera kugarura umunezero, amahoro n’ibyishimo mu miryango yacu kuko umuryango uramahoro unezerewe niwo utanga umusaruro mwiza mwitorero no mu gihugu.”

Irere Family Network ni ihuriro rya Gikirisitu,rikora ibikorwa by’ubujyanama ku miryango, rigatanga n’ubufasha bwibifatika burimo kubakira abatishoboye,kubahuriza mu matsinda,kubaha ibikoresho byo munzu, kwishyurira abana batishobye amashuri n’ibindi bikoresho nkenerwa.

Rifite kandi intego yo kubaka imiryango iteye imbere kandi ikabaho yishimye inanezerewe kuko yariyo ntego y’Imana, ijya kureba imiryango yose ikomokaho.

James Nirere n'umugore we Jackie M. Nirere bateguye igiterane cyagenewe imiryango
Pasiteri Desire Habyarimana n'umugore we bazabwiriza muri iki giterane
Jean Christian Irimbere ni umwe mu batumiwe muri iki giterane kigamije kubaka umuryango
James na Daniella batumiwe muri iki giterane
Iki giterane giteganyijwe ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .