00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chorale Saint Paul Kicukiro yasubije abanenze imbyino ya ‘Waltz dance’ izifashishwa mu gitaramo cyayo

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 28 November 2022 saa 10:50
Yasuwe :

Chorale Saint Paul Kicukiro yo muri Kiliziya Gatolika yateguye igitaramo kizamurikirwamo abaririmbyi bayo n’imbyino za ‘waltz dance’ zitamenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Izi mbyino zizamurikirwa mu gitaramo bise “Great Classic Concert” giteganyijwe ku wa 11 Ukuboza 2022 kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Iyi mbyino ya waltz ikorwa n’itsinda ry’abantu babiri, umuhungu n’umukobwa babyinana begeranye bakagenda bazunguruka basa n’abashushanya uruziga ari nako bajyana n’umuziki w’umwimerere (Classique) uba ucurangwa.

Umuririmbyi akaba n’umuyobozi wa Chorale Saint Paul, Kicukiro Nizeyimana Nyituriki Denys avuga ko iki gitaramo kizarangwa n’umuziki w’umwimerere ucurangwa hagendewe ku manota yanditse, bazakaririmba indirimbo zisanzwe zizwi muri Kiliziya, izumvikana ahantu hatandukanye n’izindi.

Uyu muyobozi avuga ko iki gitaramo kizaba cyagutse, kizarangwa n’imbyino nyinshi harimo ‘waltz dance’.

Yagize ati “Icyo nababwira cyo ni uko abazabasha kwitabira bazabona imbyino zidasanzwe mu Rwanda mu muziki wa Gospel, mbese harimo udushya twinshi cyane, ibyo byose rero iyo tubihurije hamwe biba ‘Classic Great Concert’ Ni ubwa mbere bizaba bibaye mu bitaramo by’amakorali yo mu Rwanda.”

Uyu muyobozi asubiza abavuga ko izi mbyino zitajyanye n’ubutumwa bw’amakorali, yavuze ko ari ukwibeshya cyane kuko n’ahandi hanze y’u Rwanda amakorali menshi azikora kandi iyo bihuye n’ubutumwa buri mu ndirimbo bifasha ukurikiye kunyurwa.

Ikindi cyihariye muri iki gitaramo ni uko kikazafasha abazacyitabira kwizigama binyuze ku mafaranga yose bishyuye yo kwinjira.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’ikigega RNIT Iterambere Fund. Buri wese uzagura itike yo kwinjira mu gitaramo amafaranga yose azatanga azahita ashyirwa kuri konti ye atangire kwizigamira mu kigega RNIT Iterambere Fund.

Itike ya make irimo ni 2,000Frw, ikurikiwe na 5000Frw, 10,000Frw na 25,000Frw mu myanya y’icyubahiro.

Nizeyimana Nyituriki Denys yagize ati “Impamvu twakoze ibi ni uko ari uburyo bwiza bwo kugira ngo abazaza mu gitaramo cyacu bazabe banizigamiye. Ni nko gutera ibuye rimwe ukica inyoni ebyiri; uzaza mu gitaramo ariko uzaba unizigamiye, mbese kwinjira ni nk’ubuntu.”

Chorale Saint Paul Kicukiro, yashinzwe mu mwaka wa 2009 bivuye ku gitekerezo cya Padiri Eric Nzabamwita wari Padiri Mukuru wa Paroisse St Jean Bosco Kicukiro.

Zimwe mu ndirimbo za Chorale Saint Paul zizwi na benshi harimo nka ‘Mariya ni umubyeyi w’abakene’, ‘Umubyeyi uturutira bose’, izaririmbiwe amakipe nka Rayon Sports, Gasogi United n’izindi.

Reba hano amashusho y’iyi Chirale babyina imbyino ya Waltz

Umuyobozi wa Chorale Saint Paul, Kicukiro Nizeyimana Nyituriki Denys yavuze ko iki gitaramo kizarangwa n’umuziki n'umwimerere
Imbyino ya 'Waltz Dance' ni imwe mu zizamurikirwa muri iki gitaramo cya Chorale St Paul Kicukiro
Chorale Saint Paul Kicukiro Imenyerewe mu muziki wa Classic ukorwa n'abahanga mu miririmbire,uba wnaditswe mu manota y'umuziki kandi ukaririmbwa mu majwi ahanitse yihariye agakorwa n'abitoje ku rwego rwo hejuru.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .