Iki gitaramo giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, muri BK Arena cyateguwe na Sositeye itegura ibitaramo ya Rwanda Events ifatanyije na AFLEWO Rwanda.
Ubuyobozi bwa Rwanda Event butangaza ko impamvu aba bahanzi bagarutse mu Rwanda ari uko ubwa nyuma baheruka mu Rwanda 2019 bakoze igitaramo cyiza cyishimiwe na benshi.
Bukomeza buvuga ko umwihariko w’iki gitaramo ari uguha umwanya abazitabira bakaramya hamwe n’abahanzi batumiwe mu muziki w’umwimerere.
Ubuyobozi bwa Rwanda Event butangaza kandi ko Bishop Benjamin Dube uri mu baramyi bakomeye muri Afurika yatumiwe kugira ngo asusurutse abazitabira iki gitaramo.
Muri iki gitaramo kandi hazifashishwa abahanzi Nyarwanda barimo Aimé Uwimana.
Kwinjira muri iki gitaramo cyiswe “Hillsong London Live in Kigali” ni ukwishyura 5000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000 Frw muri VIP na 50 000 Frw muri VVIP.
Amatike yo kwinjira mu gitaramo agurishirizwa kuri BK Arena no mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze ku rubuga rwa www.ticqet.rw
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!