00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Kardashian yakangishijwe amashusho ya kabiri ari gusambana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 September 2021 saa 01:15
Yasuwe :

Umunyamideli Kimberly Noel Kardashian West [Kim Kardashian] wabaye ikirangirire nyuma y’isakazwa ry’amashusho ye asambana n’umuririmbyi Ray J wahoze ari umukunzi we, yafashwe mu 2002 akaza gusakazwa mu 2007, amahanga agatangira kumurangarira, yahakanye ibyo kuba hari andi ya kabiri yaba ashobora gushyirwa hanze mu minsi ya vuba.

Ibi bije nyuma yaho Wack 100 wahoze ari umujyanama wa Ray J atangarije podcast ya Bootleg Kev ko afite igice cya kabiri cy’amashusho ya Kim Kardashian asambana n’uyu mugabo yahoze abereye umujyanama.

Wack yavuze ko kaseti ya kabiri y’imibonano mpuzabitsina bivugwa ko afite ari nziza kurusha iya mbere. Avuga ko Kanye West ari we wenyine uzi iby’aya mashusho.

Ati “Ntabwo nayiha undi muntu uretse Kanye. Uwo ni nyina w’abana be.” Yanavuze ko Ray J na we yayimuha kuko nawe yabaye umugabo w’uyu mugore.

Marty Singer usanzwe ari umunyamategeko wa Kim Kardashian yabwiye PageSix ko ibi ari ibinyoma. Si byiza ko abantu bakora ibintu nk’ibi bagerageza kubona iminota 15 yo kwamamara.”

Ati “Ibyo kuvuga ko hari amashusho ya Kim Kardashian asambana na Ray J atarasohoka ni ibinyoma.”

Mu kiganiro “Keeping Up With the Kardashians” mu minsi yashize Kim Kardashian yatangaje ko we n’umuryango we bungukiye mu mashusho ye yagiye hanze aryamanye n’umukunzi we.

Yabitangaje mu gice gishya cy’ikiganiro “Keeping Up With the Kardashians” avuga uko ikiganiro cyitari kugera ku rwego cyagezeho.

Ati “Urumva ikiganiro cyari kumenyekana mu buryo bukomeye nta kukimenyekanisha kwabayeho? Byaturutse ku mashusho yo gusambana. Usubiye inyuma wasanga bitari gushoboka.”

Andy Cohen wari uyoboye iki kiganiro yabajije uyu mugore w’imyaka 40 icyo atekereza azasubiza abana be; North ufite imyaka umunani , Saint w’itanu, Chicago ufite itatu ndetse na Psalm ufite ibiri, mu gihe baba bamubajije kuri aya mashusho ye.

Mu gusubiza ati “Ubu ntabwo barabimbaza ndetse ni amahirwe kuko ntekereza ko imyaka imaze guhita ari myinshi ndetse ibintu byinshi byiza byarabaye ku buryo byasibye iby’ayo mashusho. Ni ikintu ngomba kubana na cyo ubuzima bwose. Buri kintu kibaho ku bw’impamvu.”

Ikiganiro ‘Keep up with Kardashians’ gikorwa n’abo mu muryango wa Kim Kardashian. Ubusanzwe kivuga ku buzima bw’uyu muryango, cyagaragaragamo ababyeyi b’abo muri uyu muryango Kris Jenner na Caitlyn Jenner [uyu yahoze ari umugabo wa Kris Jenner nyuma aza kwihinduza umugore].

Kim Kardashian na Ray J bakundanye mu 2007 hagashyirwa hanze amashusho basambana ndetse akaba yatumbagije izina ry'uyu mugore
Kim Kardashian ni umwe mu bagore bafite izina rikomeye ku isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .