00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Album ebyiri za Aline Gahongayire zageze ku isoko

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 31 May 2013 saa 06:11
Yasuwe :

Umuhanzikazi Aline Gahongayire nyuma y’iminsi acecetse yashyize hanze album ze ebyiri icyarimwe. Imwe muri izi album ni iy’Igiswahili, iriho indirimbo 10, n’indi y’Ikinyarwanda iriho indirimbo 12.
Nk’uko Gahongayire yabidutangarije, iyo album y’igiswahili yitwa “Nina Amani”, naho iy’Ikinyarwanda yitwa “Sinarota nkuvaho”. Zije nyuma y’uko yari amaze gusohora izindi album 3, “Nzahora nkwibuka” iya mbere yasohoye yanakunzwe cyane, kubera indirimbo nka “Harimpanvu pe”, naho iya kabiri yitwa “Reka nkuvuge (...)

Umuhanzikazi Aline Gahongayire nyuma y’iminsi acecetse yashyize hanze album ze ebyiri icyarimwe. Imwe muri izi album ni iy’Igiswahili, iriho indirimbo 10, n’indi y’Ikinyarwanda iriho indirimbo 12.

Nk’uko Gahongayire yabidutangarije, iyo album y’igiswahili yitwa “Nina Amani”, naho iy’Ikinyarwanda yitwa “Sinarota nkuvaho”. Zije nyuma y’uko yari amaze gusohora izindi album 3, “Nzahora nkwibuka” iya mbere yasohoye yanakunzwe cyane, kubera indirimbo nka “Harimpanvu pe”, naho iya kabiri yitwa “Reka nkuvuge imyato” yari iy’Umuco Nyarwanda iriho indirimbo nka “Urinkwari Yesu”, naho iya gatatu ikaba “Umukiza wanjye ariho”.

Mu mwaka wa 2011 Aline Gahongayire yasohoye DVD irimo indirimbo zitandukanye ziva muri izo album eshatu.

Gahongayire aritegura gukora igitaramo yise “Igicaniro cy’ubuhamya”, kizaba muri uyu mwaka wa 2013, ndetse akazanakora n’imyiyereko y’a bantu banini ku nshuro ya kabiri.

Izi ndirimo zashyizwe ahagaragara ziboneka mu Mujyi wa Kigali kwa Venant, muri Gift Supermarket, ku Nkuru Nziza, muri Nakumat no kuri Alga Shop i Remera ku Kisimenti imbere ya COGEBANQUE mu igorofa ya mbere aho Gahongayire akorera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .