00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu 10 bitangaje kuri Gahongayire ugifite igikomere yatewe no kubura imfura ye

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 28 April 2015 saa 12:46
Yasuwe :

Aline Gahongayire ni umugore ukunda Imana n’abantu akaba mu buzima busanzwe ari umuhanzi, umunyamideli, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi wa filime.

Ni umwe mu bahanzi bamaze gushinga imizi ndetse no kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Gahongayire yavuze ko mu buzima bwe bwose yishingikiriza Yesu ndetse ko adateza na rimwe kuzamuvamo, yatubwiye byinshi bimwerekeyeho ndetse anaduhishurira ikintu gikomeye cyamubabaje mu buzima bwe.

Yakuranye inzozi zo kuba umunyamideli

Uretse kuba ari umuhanzi benshi bazi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Aline azwiho n’impano yo gukora ibijyanye n’imideli.

Mu buto bwe, yabyirukanye izo nzozi ku bw’amahirwe biramuhira ndetse abibonamo n’umugisha.

Mu buto bwe yakundaga kugenda kabone n’iyo nta ruhushya yabaga yahawe

Aline Gahongayire yabwiye IGIHE ko mu buto bwe yakundaga kugenda ndetse ko n’iyo ababyeyi bamwimaga uruhushya yaragendaga atitaye ku biri bumubeho atashye.

Ati, “kera nakundaga kugenda, sinzibagirwa igihe bwa mbere nagiye mu imurikagurisha ndi njyenyine maze nkabura inzira intahana”.

Mu buzima bwe yifuza kuzahura na Yesu

Mu gihe benshi baba bafite abantu bakomeye ku Isi bifuza guhura nabo, Aline Gahongayire we mu buzima yifuza kuzahura na Yesu gusa, nta muntu ukomeye ajya yifuza guhura nawe.

Ashimishwa no kubona abana

Gahongayire ati, “Mu buzima bwanjye nshimishwa no kubona abana bakina, bimpa umunezero udasanzwe”.

Gahongayire aririmba mu itsinda rya The Sisters

Yasobanuye ko n’iyo yaba ababaye iteka iyo abonye abana bishimye, bakina bimuha umunezero.

Umurongo wa Bibiliya umufasha cyane

Aline Gahongayire yahamirije IGIHE ko ari umugore wubaha Imana kandi ukunda gusenga ariko by’umwihariko afashwa cyane na Zaburi ya 23.

Mu biribwa akunda…

Mu buzima busanzwe, nta cyumweru gishira ataguze imyubati kubera uburyo ayikunda.

Ati, “Nkunda imyumbati by’akarusho iyo ikaranze irimo ibitunguru. Iwanjye nta cyumweru cyashira ntahashye imyumbati”.

Icyamubabaje kurusha ibindi mu buzima

Mu buzima bwe, Gahongayire yababajwe bikomeye n’urupfu rw’umukobwa we w’impfura wapfuye akivuka.

Uyu muhanzi uririmba indirimbo z’Imana yibarutse umwana w’imfura kuwa 6 Nzeri 2014 ahita yitaba Imana.

Indirimbo ye akunda kurusha izindi

Kuva yatangira gukora umuziki kugeza n’igihe azaba atakiri umuhanzi, Aline Gahongayire nta ndirimbo izamurutira ‘Hari Impamvu’.

Ati, “Indirimbo yanjye ‘Hari Impamvu’ ndayikunda cyane pe, ni yo ya mbere nahereyeho kandi yambereye umugisha”.

Umwihariko we ni ukugaburira abantu

Aline Gahongayire akunda abantu barya ariko akagira umwihariko wo gukunda kugaburira abantu kabona n’iyo waba udashaka kurya, araguhatira kugeza uriye.

Indirimbo ye yitwa 'Hari impamvu' niyo akunda kurusha izindi

Ati, “Buriya abantu batarya sinjya nkorana nabo, nkunda abantu bagira apeti kandi nkishimira kugaburira abantu”.

Akunda ibara rya ‘Purple’(umuhemba)

Nubwo ari umunyamideli kandi kenshi akunze kugaragara yambaye imyenda y’amabara menshi, ngo biragoranye kuba yagenda nta kintu gifite ibara rya Purple(umuhemba) yambaye.

Ati, “Mu by’ukuri nkunda amabara menshi pe ariko Purple iza ku isonga kuko biragoranye kuba wambona nta bara rya Purple nambaye”.

Gahongayire na Miss Rwanda. Mu mabara akunda kwambara umuhemba uza imbere

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi babarizwa mu itsinda rya The Sisters rigizwe na Tonzi, Gaby ndetse na Fanny.

Mu Kuboza 2013 nibwo Aline Gahongayire yarushinganye na Gahima Gabriel bemeranya kubana akaramata, nubwo bagiye bagira ibibazo bya hato na hato barabikemuye ubu umubano wabo ni ntamakemwa.

Iri bara ryiganza mu myambaro ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .