00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igikomere cyo gupfusha imfura cyatumye Gahongayire yita ku batishoboye

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 18 November 2015 saa 11:03
Yasuwe :

Umuhanzi Aline Gahongayire yiyemeje gushinga umuryango yise ‘Ineza’ uzajya wita ku babyeyi batishoboye bitewe n’agahinda yatewe no kubura imfura ye yapfuye ikimara kuvuka.

Aline Gahongayire usanzwe ari umunyamideli, umukinnyi wa filime n’umwanditsi w’indirimbo yabwiye IGIHE ko igihe kigeze ngo na we agira ineza agirira abantu by’umwihariko ababyeyi.

Yahishuye ko atari azi agaciro k’umubyeyi w’umugore. Ngo yiyumvise uburemere n’akamaro k’ababyeyi nyuma yo kwibaruka umwana agahita apfa.

Iki gitekerezo cyo gushinga uyu muryango cyaturutse ku bikomere yatewe no kubura imfura ye y’umukobwa yari yahawe izina rya ‘Ineza’ ahitamo kuryitirira uyu muryango uzajya ufasha ababyeyi batishoboye.

Yagize ati “Naterwaga agahinda iteka n’ababyeyi twahuriraga kwa muganga nta bushobozi ubona bafite ndetse hari bamwe babaga nta myambaro y’abana bafite mu gihe jye nari mbifite byose ariko Imana yaramumpaye irongera iramwisubiza.”

Arongera ati “Ndatekereza iyo nza kuba mfite umwana ubu nari kuba muhugiyeho ndi kumwitaho muha uburere n’ibyo akeneye. Nifuje gufata uwo mwanya nita ku bandi bamalayika ndetse n’ababyeyi babo batishoboye.”

Aline Gahongayire ngo yizeye ko aho umwana we Ineza ari azishimira iki gikorwa cya nyina ndetse n’Imana izabimuheramo umugisha.

Ati “Ndifuza kujya mfasha ababyeyi byibuze ibihumbi 3000 mu mwaka nkabagurira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi nkenerwa mu buzima. Bizampesha umugisha ku Mana, bitere ishema umwana wanjye ndetse ngirire akamaro n’abantu.”

Uyu muhanzi ubarizwa mu itsinda rya ‘The Blessed Sisters’ ahuriyemo na bagenzi be Tonzi, Fanny ndetse na Gaby azashyira ku mugaragaro uyu muryango yise ‘Ineza’ ku itariki ya 18 Ukuboza 2015 muri Serena Hotel ndetse n’ibikorwa byawo bikazatangirana n’uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .