00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha na Tidjara bigaramye abahembera urwango hagati yabo

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 27 August 2014 saa 01:03
Yasuwe :

Tidjara na Alpha Rwirangira baramaganira kure ibimaze iminsi bivugwa mu bitangazamakuru ko bashwanye burundu ndetse basigaye barebana ay’ingwe nyamara mu myaka yashize barasangiraga akabisi n’agahiye.
Nyuma yo kugera muri Amerika aho yagiye gukomeza amasomo, Alpha yasobanuye ko nta kibazo na gito afitanye n’umuntu uwo ari we wese mu itangazamakuru, by’umwihariko yashimangiye ko nta gatotsi na gato kavutse hagati ye na Tidjara Kabendera, umunyamakuru usanzwe umufasha mu muziki. Alpha (...)

Tidjara na Alpha Rwirangira baramaganira kure ibimaze iminsi bivugwa mu bitangazamakuru ko bashwanye burundu ndetse basigaye barebana ay’ingwe nyamara mu myaka yashize barasangiraga akabisi n’agahiye.

Nyuma yo kugera muri Amerika aho yagiye gukomeza amasomo, Alpha yasobanuye ko nta kibazo na gito afitanye n’umuntu uwo ari we wese mu itangazamakuru, by’umwihariko yashimangiye ko nta gatotsi na gato kavutse hagati ye na Tidjara Kabendera, umunyamakuru usanzwe umufasha mu muziki.

Tidjara na Alpha ngo nta kibazo bafitanye

Alpha Rwirangira uherutse gufata amashusho y’indirimbo Kazi ni kazi yakoranye na Kidum, aracyashimangira ko umubano we na Tidjara ari nta makemwa ndetse ngo abashaka kwivanga mu byabo ntacyo bazageraho.

Ku ruhande rwa Tidjara wavugwagaho kuba izingiro ry’ibibazo mu kiganiro na IGIHE yavuze ko hari abantu bashobora kuba babiri inyuma, bagamije kubatezamo umwuka mubi ku bw’inyungu zabo we atazi.

Tidjara ati “Njye ku bwanjye uretse kubibona mu bitangazamakuru nta kibazo mfitanye na Alpha. Nzi yuko tubanye neza, nta n’umuntu tubanye neza nka Alpha Rwirangira, ikindi nta n’icyo nzi twapfa. Hari ababiri inyuma ntazi inyungu babifitemo.”

Nubwo avugwaho ibi byose, Alpha ahamya ko Tidjara bagifatanyije urugendo rwo guteza imbere umuziki we ndetse agasaba Abanyarwanda gukomeza kumushyigikira kugira ngo ave ku rwego ariho agere kure.

Kidum na Alpha mu ifatwa ry'amashusho ya Kazi ni kazi

Alpha yasezeranyije abafana be ibikorwa bishya mu minsi ya vuba bizabanzirizwa n’amashusho ya Kazi ni kazi ageze kure ategurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .