00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Rwirangira agiye kugaruka mu Rwanda gutaramira abana

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 27 November 2013 saa 02:45
Yasuwe :

Umuhanzi Alpha Rwirangira wiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kugaruka mu Rwanda mu gitaramo kizwi nka ‘Alpha Band with Families’ asanzwe ategura ku munsi mukuru wa Noheli aho ataramana n’abana buri mwaka, iki kikaba ari icya gatatu.
Kuwa 13 Ukuboza nibwo Alpha azahaguruka ku mugabane wa Amerika yerekeza mu Rwanda aho azagera kuwa 14 Ukuboza aje kwifatanya n’abakunzi be ndetse n’Abanyarwanda muri rusange mu iminsi mikuru isoza umwaka ya Noheli n’ubunani.
Alpha yatangarije IGIHE ko (...)

Alpha yatangarije IGIHE ko ateganya gukora ibikorwa byinshi birimo ibitaramo byo gushimisha abafana be cyane cyane ko ngo abakumbuye kandi ngo arabizi ko nabo bamukumbuye.

Alpha uyu munsi awuharira gusabana n'abana

Nk’uko bisanzwe ari gutegura kuzataramira Abanyarwanda kuri Noheli muri “Alpha Band with Families”, igitaramo ngarukamwaka ategura kuri Noheli yifatanya n’abana bato kwizihiza uyu munsi.

Alpha yagize ati “iki gitaramo gikorwa mu rwego rwo kwifatanyiriza hamwe kwizihiza Noheli, ntabwo ari icy’abana gusa kuko n’ababyeyi babo baracyitabira ndetse n’abandi bantu bakuru kandi bakishima. Ariko kandi tuba dushaka gushimisha abana kuko akenshi bo ntibanabona umwanya cyangwa impushya zo kujya mu ibitaramo.”

Yakomeje avuga ko kitazabera kuri “Car wash” nk’uko bimenyerewe ahubwo ko uyu mwaka azagikorera kuri kuri hoteli La Palisse kuko ngo ari hanini kandi bafite buri kimwe umwana yakenera ndetse n’umuntu mukuru.

Kuri iyi nshuro Alpha avuga ko igitaramo cya “Alpha Band with Families” kizaba gitandukanye n’ibindi yakoze mbere kuko we na ‘band’ ye bari kucyitegurana imbaraga nyinshi ngo bazashimishe abantu cyane.

Alpha ni umwe mu abahanzi bamamaye muri Afurika nyuma yo kuba Umunyarwanda wa mbere wegukanye irushanwa rya “Tusker Project Fame 3” aho ndetse mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, uyu muhanzi amaze kumenyekana bihagije.

Msechu, Judge Ian na Patricia bazwi muri TPF3 bafashije Alpha gutarama n'abana mu 2011
Msechu na Ng'ang'a Lito bataramiye abana mu 2011 karahava

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .