00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Rwirangira yafashe icyerekezo gishya nyuma yo kurangiza kaminuza

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 16 September 2016 saa 11:20
Yasuwe :

Alpha Rwirangira umuhanzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yihaye imigambi mishya nyuma y’igihe kigera ku mwaka arangije Kaminuza.

Rwirangira w’imyaka 30 yize ibijyanye na Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yabwiye IGIHE ko mu gihe amaze arangije yabonye akazi kajyanye n’ibyo yize ndetse ko atangiye kubona umwanya uhagije wo guhimba indirimbo ku muvuduko urusha uko yabikoraga mbere.

Ati “Nari maze imyaka igera kuri ibiri nsa n’ucecetse ariko ibikorwa byarakomeje. Iyo uri mu mwaka wa nyuma ntabwo ibintu biba byoroshye iyo ubihuza n’umuziki. No kuva mu ishuri nkinjira mu buzima busanzwe bw’akazi mvuye mu masomo nabyo byansabye umwanya cyane.”

Yongeraho ati “Ubu ndi gushaka gusubira mu muziki neza, narisuzumye ndeba neza ibyagiye byangirika mu muziki wanjye ubu urwego ndiho n’ibyo ndi kwitaho cyane ni ugukosora byose no kubiha umurongo mushya.”

Mu myaka igera kuri ibiri Alpha Rwirangira yari amaze atagaragara cyane mu muziki nka mbere ngo yakosoraga byinshi bitagendaga neza bityo ko nyuma yo kurangiza Kaminuza agiye kuririmba nk’umunyamwuga.

Ati “Ndi gukosora no kongera kwigaragaza neza nk’umuhanzi uburimo nk’akazi, niyo mpamvu nihaye akazina gashya ka Alpha The Brand, ndacyari wa wundi ariko ubu ndi mushya, n’ibikorwa ngiye kubazanira ni bishya, bitandukanye n’ibyo nagiye nkora mbere ndashaka kwerekana itandukaniro mu buhanzi bwanjye.”

Muri iki gihe afatanya akazi no kongera ubumenyi mu by’ikoranabuhanga gusa aya masomo yo ngo ntazabangamira ubuhanzi bwe. Ati “Ni amahirwe nagize mbona ahantu babyigisha neza kandi murabizi nabyo bitanga akazi keza, nanze kwitesha ayo mahirwe nabyiga kugira ngo nongere ku bumenyi mfite.”

Yavuze ko ateganya kuzagaruka i Kigali mu mwaka wa 2017 narangiza amasomo mashya ari kwiga ndetse agafata umurongo mu kazi akora.

Ati “Imana ninshoboza ngasoza amasomo ndi kwiga ya ICT ndateganya kuzaza i Kigali, ibyo ndi kwiga ndakeka bizantwara umwaka umwe gusa, nimbirangiza nkabona no mu kazi ibintu bimeze neza nazagaruka mu mwaka utaha. Nkumbuye mu rugo cyane, nkumbuye kubonana n’abafana banjye.”

Uyu muhanzi yegukanye Tusker Project Fame ya 3 (2009), PAM Awards imyaka ibiri ikurikiranye 2010 na 2011, nk’umuhanzi w’umwaka witwaye neza mu bagabo mu Rwanda n’ibindi bihembo bitandukanye.

Alpha agiye gusohora indirimbo nshya yise 'Yamungu'

Yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ‘African Swagger’, ‘Birakaze yaririmbanye na Kidum’, ‘She doesn’t know’, ‘Heaven ft LaMyia Good’, ‘Amashimwe’ n’izindi.

Alpha Rwirangira agiye gusohora indirimbo nshya yise ‘Yamungu’ ahamya ko izaba iri ku rwego rukomeye kurusha izindi yakoze mu myaka yatambutse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .