00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Rwirangira yatunguwe n’imbaga y’abakunzi i Rwinkwavu

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice fils

Kuya 22 December 2013 saa 02:03
Yasuwe :

Alpha Rwirangira, Umuhanzi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangajwe bikomeye no kubona imbaga y’abaturage bo mu cyaro cya Rwinkwavu ho mu karere ka Kayonza bamugaragariza urukundo rudasanzwe mu gitaramo yahakoreye mu mpera z’icyumweru dusoza.
Alpha akigera ku rubyiniro ntiyabashije guhisha amarangamatima abafana benshi cyane bari bamushagaye bagaragaza ko banyotewe bikomeye no kumva ijwi ry’uyu muhanzi benshi muri bo bajyaga bumva kuri radiyo bataramubona imbona nkubone. (...)

Alpha Rwirangira, Umuhanzi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangajwe bikomeye no kubona imbaga y’abaturage bo mu cyaro cya Rwinkwavu ho mu karere ka Kayonza bamugaragariza urukundo rudasanzwe mu gitaramo yahakoreye mu mpera z’icyumweru dusoza.

Alpha akigera ku rubyiniro ntiyabashije guhisha amarangamatima abafana benshi cyane bari bamushagaye bagaragaza ko banyotewe bikomeye no kumva ijwi ry’uyu muhanzi benshi muri bo bajyaga bumva kuri radiyo bataramubona imbona nkubone.

Mu ijwi rituje Alpha yagize ati“Mu by’ukuri ndishimye cyane ku byo mbonye hano. Sinatekerezaga ko inaha naba mpafite abantu bankunda gutya kandi bakanampoza ku mutima nk’uko mubinyeretse.”

Ubwo yatangiraga kuririmba mu buryo bw’umwimerere (live), abaturage ba Rwinkwavu bagaragarije uyu muhanzi ko indirimbo ze bazizi kandi bazikunda, bakamufasha kuririmba no kubyina.

Rwirangira wamenyekanye nyuma yo gutsinda irushanwa rya Tusker Project Fame, yeretse aba baturage ko uretse kuririmba,no kubyina abizi, bafatanya ibyishimo byo gusoza umwaka.

Nubwo atabashije kumarana n’abanyarwinkwavu umwanya munini kuko yagombaga kwitabira ikindi gitaramo cya Inyarwanda fans hangout, Alpha yashimishije bikomeye abafana be mu ndirimbo nka Turi umwe, Songa mbere n’indirimbo ye nshya “Amashimwe”.

Alpha Rwirangira ataramira i Rwinkwavu
Abaturage bafatanyaga na Alpha kubyina
Alpha Rwirangira ari kumwe n'umukunzi we i Rwinkwavu

Reba Amashimwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .