Uyu muhanzi aherutse gusoza amasomo ya kaminuza mu ishami rya Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Yabwiye IGIHE ko muri iki gihe afite imishinga myinshi y’indirimbo ateganya gusohora bidatinze mu gukomeza kwiyereka abafana mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba ko ‘impano ye itazimye’ nyuma y’uko yari amaze igihe atibanda cyane ku muziki.
Alpha yashimiye bikomeye abakunzi be mu Rwanda bamweretse ko bashyigikiye umuziki we nubwo yari amaze igihe asa n’ucecetse. Ati “Ndashimira abafana banjye n’Abanyarwanda muri rusange ku bwo gushyigikira akazi kanjye no kumba hafi mu rugendo rw’umuziki, icyo mbasaba ni ugukomeza kunshyigikira no kumba hafi.”
Yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo agamije guhumuriza abantu bacibwa intege n’amagambo y’abantu batega abandi iminsi akavuga ko bidakwiye kuko imigambi y’Imana irusha imbaraga ibibaho byose.
Muri iyi ndirimbo Alpha Rwirangira yise ‘Yamungu’ hari aho aririmba agira ati “Bavuze ko nta na kimwe nzigezaho, bantega iminsi uko bwije uko bucyeye, amashuri yo ngo sinzigera nyarangiza, iyo yavuze[Imana] ntawe ujya uyivuguruza….”
Reba amashusho y’indirimbo ’Yamungu’ ya Alpha Rwirangira
TANGA IGITEKEREZO