00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda Beauty for Ashes ryerekeje muri Hong Kong

Yanditswe na

Patrick Kanyamibwa

Kuya 14 November 2013 saa 08:24
Yasuwe :

Abagize itsinda ry’Abaririmbyi rya Beauty for Ashes berekeje ku mugabane wa Aziya muri Hong Kong aho bazamara ibyumweru bibiri aho bazakora ibikorwa bitandukanye birimo ibitaramo.
Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty for Ashes, Iyakaremye Benjamin, Maxime Niyomwungeri n’umugore we, Habiyaremye Olivier na Christian Iyakaremye, abasore batanu nibo bagize itsinda Beauty For Ashes Band ryamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Surprise’, Turashima, Yesu niwe Super Star n’izindi nibo bahagurutse i Kigali kuwa (...)

Abagize itsinda ry’Abaririmbyi rya Beauty for Ashes berekeje ku mugabane wa Aziya muri Hong Kong aho bazamara ibyumweru bibiri aho bazakora ibikorwa bitandukanye birimo ibitaramo.

Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty for Ashes, Iyakaremye Benjamin, Maxime Niyomwungeri n’umugore we, Habiyaremye Olivier na Christian Iyakaremye, abasore batanu nibo bagize itsinda Beauty For Ashes Band ryamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Surprise’, Turashima, Yesu niwe Super Star n’izindi nibo bahagurutse i Kigali kuwa Gatatu.

Kavutse watangije iri tsinda ari nawe uriyoboye avuga ko uru rugendo bagiyemo muri Hong Kong ku mugabane wa bazaboneraho kumurika album yabo ya kabiri yitwa “Wonders of Son” hariho nk’indirimbo “Shine” nizindi yakozwe na Producer Nicolas ikaba igizwe n’indirimbo cumi nimwe zozse ziri mu cyongereza gusa.

Reka tubabwireko nyuma y’uru rugendo Beauty For Ashes hano mu Rwanda yanateguye iminsi itatu yo gutaramana n’abayikunda mu bitaramo byiswe Alive and Freed Worship Conference bizaba taliki ya 6-8 Ukuboza 2013 bikazabera i Nyarutarama ku rusengero rwa Christian Life Assembly aho kwinjira bizaba ari ubuntu, uzahagera akazabasha no kwitwarira album nshya izaba iri ku isoko.

Muri iki giterane ntabwo batazaririmba gusa ahubwo ko buri munsi bazajya banigishwa ijambo ry’Imana doreko hatumiwe abakozi b’Imana batandukanye nka Pastor Antoine Rutayisire, Pastor Charles Mugisha wo kuri New Life Bible Church na Pastor Julienne Kabanda.

Kavutse akomeza avuga ko nyuma yo gutaramira abanyarwanda, ngo B4A izatangira ingendo mu mashuri makuru, ayisumbuye bagamije kuvana urubyiruko rwinshi mu busambanyi, ibiyobyabwenge bagahindukirira Imana, ati “Birambabaza muri iyi minsi kubona urubyiruko ku Cyumweru rutwara Bibiliya mu mifuka rwagize isoni zo kuziitwara mu ntoki kubw’ibyo bakora, ibi bikwiye guhinduka.”

Kavutse Olivier agaanira n'umunyamakuru
Manager wa B4A na Maxime n'umugore we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .