00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka ibiri Beauty For Ashes igiye kongera kwiyereka abakunzi bayo

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 12 November 2014 saa 11:33
Yasuwe :

Itsinda Beauty For Ashes ry’abasore batanu baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rock , bagiye gutaramira abakunzi babo mu gitaramo bise ‘Hari ayandi Mashimwe Concert’.
Mu kiganiro Olivier Kavutse , Umuyobozi wa Beauty For Ashes, yagiranye na IGIHE yadutangarije ko bateguye iki gitaramo cyo kongera kwiyereka abakunzi babo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize batiyerekana dore ko baherukaga kubataramira muri 2011. Yagize ati, “Hari hashize igihe abakunzi bacu batubona mu bindi bitaramo (...)

Itsinda Beauty For Ashes ry’abasore batanu baririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rock , bagiye gutaramira abakunzi babo mu gitaramo bise ‘Hari ayandi Mashimwe Concert’.

Mu kiganiro Olivier Kavutse , Umuyobozi wa Beauty For Ashes, yagiranye na IGIHE yadutangarije ko bateguye iki gitaramo cyo kongera kwiyereka abakunzi babo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize batiyerekana dore ko baherukaga kubataramira muri 2011.

Olivier Kavutse, Umuyobozi wa Beauty For Ashes

Yagize ati, “Hari hashize igihe abakunzi bacu batubona mu bindi bitaramo ariko ubu twateguye igitaramo cyo kuzabaririmbira bakishima ndetse tunahimbaza Imana.”

Biteganyijwe ko mu gitaramo cyabo bazaririmba indirimbo zigize album zabo ebyiri. Kuri album ya kabiri bibanze ku ndirimbo z’Icyongereza gusa mu rwego rwo kwagura imipaka y’umuziki wabo nk’uko Olivier yabisobanuye.

Igitaramo cyabo bise ‘Hari ayandi Mashimwe Concert’ giteganyijwe kuzaba tariki 30 Ugushyingo 2014 cyikazabera ku rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama aho kwinjira bizaba ari amafaranga 2,000 naho uzifuza kugura CD azishyura amafaranga 5,000 harimo no kwinjira.

Beauty For Ashes yamenyekanye mu ndirimbo nka Suripurize, Turashima, Nyigisha, Ni uwambere n’izindi nyinshi.

Mu gitaramo cyabo bazafatanya n’abahanzi Serge na Dudu w’i Burundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .