00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Kavutse avuga ko hari byinshi mu muziki avanye muri Amerika

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 27 June 2013 saa 10:05
Yasuwe :

Umuyobozi w’itsinda Beauty for Ashes rihimbaza Imana riririmba mu njyana ya Rock, Olivier Kavutse, wagarutse mu Rwanda mu minsi mike ishize, aratangaza ko hari byinshi bijyanye n’umuziki ndetse n’umurimo w’Imana yigiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu kiganiroyagiranye na IGIHE uyu muhanzi usanzwe unacuranga mu itsinda rya Beauty for Ashes, yadutangarije ko atazasubira ku ishuri kuko amasomo yigaga yarangiye.
Ati “Nize ibijyanye no kuyobora indirimbo no kuyobora abantu mu murimo w’Imana, (...)

Umuyobozi w’itsinda Beauty for Ashes rihimbaza Imana riririmba mu njyana ya Rock, Olivier Kavutse, wagarutse mu Rwanda mu minsi mike ishize, aratangaza ko hari byinshi bijyanye n’umuziki ndetse n’umurimo w’Imana yigiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu kiganiroyagiranye na IGIHE uyu muhanzi usanzwe unacuranga mu itsinda rya Beauty for Ashes, yadutangarije ko atazasubira ku ishuri kuko amasomo yigaga yarangiye.

Ati “Nize ibijyanye no kuyobora indirimbo no kuyobora abantu mu murimo w’Imana, amasomo yagenze neza. Nashakaga kwiyungura ubumenyi ku bijyanye no gukorera Imana bitari ukuririmba gusa, bikagirira umumaro abakristo n’igihugu muri rusange.” Akomeza avuga ko yize amezi icumi agahabwa impamyabumenyi (Certificat).

Kavutse yakomeje atangariza IGIHE ko imibereho y’ubuzima bwe bwose yamaze kubwegurira Imana, kandi ko azakomeza kwiga iby’iyobokamana no gukorera Imana.

Twamubajije niba ibi amaze kwiga bitazahita bimwerekeza mu murimo wo kuba Pasiteri cyangwa undi murimo wo kuyobora mu rusengero (atari asanzwemo), Kavutse aseka, agira ati “Hhahaaa… ibyo Imana ishaka nibyo izankoresha.”

Ku birenaba n’imikorere ya Beauty for Ashes, Kavutse yatangaje ko hari gahunda nyinshi bafite mu gihe kiri imbere, ariko ntiyifuje guhita azitangaza dore ko ngo iri tsinda rizazitangaza mu kiganiro n’abanyamakuru kirimo gutegurwa.

Olivier Kavutse avuga ko hari byinshi yigiye muri Amerika
Kavutse avuga ko yashoje amasomo atazasubira muri Amerika kwiga
Muri Amerika, Kavutse yamenyaniyeyo n'inshuti nyinshi
Kugaruka mu Rwanda kwa Kavutse byabaye ibyishimo ku nshuti ze, umuryango na Beeauty For Ashes baririmbana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .