00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melody yavuye ku izima ashimira uwo bamaze iminsi bashiditse mu nkiko

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 28 July 2015 saa 12:01
Yasuwe :

Itahiwacu Bruce wamenyekanye mu muziki nka Bruce Melody yeruye mu ruhame ashimira Super Level ko yamugize uwo ari we uyu munsi ndetse anavuga ko atazahwema kuzirikana imbaraga n’ingufu bamushoyeho kugira ngo agera ku rwego agezeho uyu munsi.

Mu gitaramo cya nyuma cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 5 cyabereye i Rubavu kuwa 25 Nyakanga, Bruce Melody imbere y’abafana yashimiye Super Level anabibutsa ko igihe yayibagamo aribwo yabonye amahirwe bwa mbere yo kwitabira iri rushanwa.

Yagize ati, “Sinabura gushimira inzu ya Super Level yamfashije cyane mu mwaka washize kugeza ubwo nibonye muri batatu ba mbere. Akazi kabo ndakazirikana kandi ndabashimira baramfashije cyane”

Yongeraho ati “Nubwo nyuma bitaje kugenda neza ngo dukomezanye, ariko nzirikana uruhare bagize mu iterambere ry’umuziki wa Bruce Melody”.

Mu minsi ishize, Bruce Melody yasezeye muri Super Level ahitamo gukomeza urugendo rwa muzika ku giti cye. Ntibyarangiriye aho kuko ubuyobozi bw’iyi nzu bwahise bumujyana mu nkiko bumuryoza amafaranga yagiye atararangiza kwishyura no kutubahiriza amasezerano bari bafitanye ku mpande zombi.

Kugeza ubu, ikibazo cya Bruce Melody na Super Level kiracyari mu nkiko ndetse ntibirasobanuka neza amaherezo yacyo n’ukwiye kubazwa ibyo Bruce Melody yatanzweho ubwo yakoranaga n’iyi nzu dore ko yakomeje kwigarama abamufashije agashimangira ko aarengana ndetse ko amasezerano yarangiye.

Mu kiganiro na IGIHE, Bruce Melody yashimangiye ibyiza akesha Super Level anavuga ko batabaye abanzi nk’uko benshi babitekereza.

Ati, “Nubwo twaje kugirana ibibazo ndetse tukajya no mu nkiko, nzirikana uruhare rwabo mu iterambere ryanjye kandi ndabashimira ku kazi gakomeye bakoze”.

Yungamo ati, “Simbafata nk’abanzi banjye kuko ntacyo dupfa gusa ibyanjye nabo byararangiye ndetse sinakongera kwifuza gukorana nabo ukundi”.

Bruce Melody yagize amahirwe yo kwibona muri batatu ba mbere muri PGGSS ya kane abikesheje akazi gakomeye Superl Lvel yakoze. Kuri iyi nshuro Bruce ari mu bahanzi batatu bahabwa amahirwe gusa haracyari byinshi bikenewe kugira ngo agere ku ntsinzi.

Ni ubwa kabiri Bruce Melody yitabiriye iri rushanwa rya PGGSS ndetse kuri iyi nshuro akaba yifitiye icyizere cyo kuryegukana ashingiye ku kubona abona hari byinshi arusha bagenzi be bahanganye.

Uyu musore umaze iminsi ashinjwa gutera inda abakobwa batandukanye yakuye akarenge ke mu nzu ya Superlevel mu ntangiriro za Mutarama agenda aherekejwe na mugenzi we Ama G The Black.

Kuri ubu iyi nzu ikoreramo itsinda rya Urban Boyz, Fireman ndetse na Mico The Best.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .