Mu gitaramo cyabereye mu kabyinrio ka Kaizen Club ku Kabeza mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2015 cyitabirwa n’umubare munini w’abafana abakunda indirimbo z’abahanzi baririmba ku rukundo cyane cyane abo mu Rwanda bakunzwe iki gihe.
By’umwihariko, mu bafana bari baje gushyigikira Bruce Melody harimo abo mu itsinda ry’abasanzwe bamuhora inyuma biyise ‘Ibitangaza’. Aba bafana basa n’abagizwe n’ab’igitsinagore gusa benshi bakozwe ku mutima n’indirimbo uyu musore yaririmbye ,ab’intege nke bararira abandi bakavuza induru bagaragaza ko uyu musore abanyura.
Byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitangira ahagana saa mbili z’ijoro ariko byageze saa yine abafana bagitegereje kuririmbirwa na Bruce na bagenzi be bari bamuherekeje. Uwitwa T-Rock ni we wabimburiye abandi.
Melody yageze ku rubyiniro amasaha yamaze gukura gusa abafana bari bakimufitiye inyota, akigera imbere yabo benshi bavugije induru bagaragaza ko bamwishimiye, na we ntiyabatengushye yakoze mu muhogo mu buryo bwa Live abaririmbira nyinshi mu ndirimbo zigize iyi album zakunzwe mu minsi yashize nka ‘Ntujya uhinduka’, ‘Ntundize’ n’izindi zakunzwe mu myaka yatambutse ziri kuri album ya mbere.
Muri iki gitaramo cyari kiyobowe na MC Tino, Bruce Melody yafashijwe na bagenzi be barimo Senderi, Christopher, Hope(watwaye TPF), abagize Trezor,Dream Boyz, Uncle Austin, T-Rock, Uncle Austin, Ama G, Jay Polly n’abandi.
Album ya kabiri Bruce Melody yashyize hanze, ije ikurikira iya mbere yise ‘Ndumiwe’ yamuritse muri Werurwe 2014 mu gitaramo yakoreye kuri Serena Hotel afatanyije na Jamal wo muri Uganda.
Amafoto: Nkinzingabo Jacques
TANGA IGITEKEREZO