Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, kera kabaye Bruce Melody yemeye ko yabyaye ndetse atangira kwifuriza bagenzi be b’ingaragu gutera ikirenge mu cye bakabyara kuko amaze kubona uburyohe bwo kwitwa umubyeyi ndetse no kurera.
Ubwo mu bice bitandukanye byo ku Isi hizihizwaga umunsi wahariwe ababyeyi b’abagabo, Bruce Melody nawe winjiye muri iki cyiciro mu minsi mike ishize yagize ubutumwa asangiza abakunzi be abinyujije ku rubuga rwa Instagram.
Yagize ati, “Kwitwa umu papa ni ibintu by’agaciro ku buryo bindutira byinshi ku Isi, nawe nkwifurije kubyara kandi ukarera kuko ni byo bituma witwa umu papa”.
Bruce Melody ntacyihishira ndetse umunsi ku munsi agenda arushaho kwerekana ko atewe ishema no kwitwa umubyeyi dore ko we n’umukunzi be bibarutse imfura y’umukobwa.
Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bari guhatana mu irushana rya PGGSS 5 akaba ahanganye na Senderi Hit, Knowless, TNP, Oda Paccy, Active, Bull Dogg, Dream Boyz, Jule Sentore na Rafiki.
TANGA IGITEKEREZO