IGP Namuhoranye na Brig. Gen (Rtd) Kahuria baganiriye ku ngamba zo gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umutwe w’ingabo zo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara, hagamijwe kurushaho kuzuza inshingano zawo.
IGP Namuhoranye yashimangiye ubushake bw’u Rwanda mu gushyigikira umutwe wa EASF, avuga ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gutanga umusanzu mu bikorwa byawo igihe cyose yaba ibisabwe.
Brig. Gen (Rtd) Kahuria, yagarutse ku ntego z’umutwe wa EASF zirimo gukumira, gukurikirana no gukemura ibibazo by’umutekano ndetse n’ingamba zo gukomeza kurushaho guteza imbere ubufatanye.
Umutwe w’Ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye (EASF) ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo z’ Afurika zihora ziteguye (ASF) zigizwe n’abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili mu by’ibanze bashinzwe akaba ari uguhangana n’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano.
Umutwe w’ingabo wa EASF uhuriweho n’ibihugu icumi birimo u Burundi, Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda, washyiriweho kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!