00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz yasobanuye impamvu yibanda ku ndirimbo z’amaganya (Video)

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 16 March 2015 saa 12:03
Yasuwe :

Platini na TMC bagize Dream Boyz bavuga ko ubutumwa bukunze kwibandaho mu ndirimbo benshi bita amaganya ari umurongo mwiza bihaye wo kuririmba ku buzima bwa buri munsi abantu babamo bityo bihumure amaso benshi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’iri tsinda basobanuye ko nubwo abantu bakunze kwitiranya imvugo bakavuga ko indirimbo zabo zibanda ku maganya, bo bashimangira ko ari ubutumwa baba batanga ngo kuko ubuhanzi bwabo bugera ku bantu benshi baba mu buzima butandukanye.

Platini yagize ati, “Ni ubutumwa ntabwo ari amaganya nk’uko abantu benshi babivuga,tuba dushaka kungura abantu kugira ngo hagire inyigisho bakura mu ndirimbo zacu”.

Yongeyeho ko itsinda rya Dream Boyz rifite abantu batandukanye bumva indirimbo zabo, bakishimira ko ubutumwa batanga bunyura imitima ya benshi.

Yunzemo ati, “Usibye kuba turi abaririmbyi, turi n’bahanzi kandi turi intumwa za rubanda”.

Dream Boyz ikunze kugira nyinshi mu ndirimbo zigaruka ku buzima bubabaje ndetse n’ibihe bigoye abantu banyuramo mu Isi ariko bo bashimangira ko aribwo butumwa abantu bakeneye.
Nyuma yo gushyira hanze album 4, kuri ubu iri tsinda rihugiye mu myiteguro yo gushyira kumugaragaro album yabo ya Gatanu bise ‘Nzibuka n’abandi’ nayo igaruka cyane ku buzima bugoranye abantu bahura na bwo.

Album Nzibuka n’abandi izaba igizwe n’indirimbo 10 zirimo 5 zifite amashusho nk’uko TMC yabitangaje.

Yagize ati, “Abantu bitege ibintu byiza bikoranye imbaraga ndetse n’ubwitange, iyi album ifite ubutumwa bwihariye bukubiye mu ndirimbo 10 ziri kuri album n’amashusho y’indirimbo 5”.

Mu gitaramo cyo kumurika album yabo ya gatanu bise ‘Nzibuka n’abandi’ giteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 29 Werurwe 2015, Dream Boyz izashimira Imana ndetse n’abantu bose badahwema kubatera ingabo mu bitugu by’umwihariko mu muziki wabo.

Izaba ifatanyije n’abahanzi Jay Polly na Tom Close.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .