00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Huye, Platini yararirimbye ipantaro imucikiraho

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 12 May 2015 saa 11:40
Yasuwe :

Mu gitaramo cya PGGSS giherutse kubera mu Mujyi wa Huye, Nemeye Platini umwe mu bagize itsinda rya Dream Boyz yarabyinnye agira ibyago ipantaro imucikiraho mu maso y’abafana ntibyamuca intege arahanyanyaza akomeza kuririmba.

Ni ku nshuro ya kabiri umwe mu bagize Dream Boyz ahura n’ikibazo cyo gucikirwaho n’ipantaro ku rubyiniro. Mu gitaramo cya East African Party ya 2011 nabwo TMC yahuye n’iki kibazo ipantaro ye icika ari imbere y’abafana. Icyo gihe na we yagumye ku rubyiniro akomeza kuririmba nubwo ikabutura yari yambariyeho yagaragaraga.

Bitandukanye na TMC, Platini we yagize iki kibazo biturutse ahanini ku kuba yarabyinnye atandukanyije amaguru cyane bityo yisanga hagati y’amaguru hahuhwa n’umuyaga. Nubwo amatako yagaragaraga, Platini ntiyitaye ku byo kujya guhindura imyenda ahubwo yarakomeje afasha mugenzi we TMC bararirimba, kugeza igihe iminota 15 bari bahawe yarangiye.

Platini yarakomeje araririmba nta gihunga

Mu kiganiro na IGIHE, Platini yavuze ko ipantaro ikimara kumucikiraho ngo yakoze iyo bwabaga akomeza guhanyanyaza nk’umuhanzi ufite ubunararibonye mu irushanwa ndetse ngo ntibyamuhungabanyije na gato imbere y’abafana.

Ati “Ni agasiporo gato nakoze ipantaro ihita icika ariko nta kibazo byanteye. Ngeze mu modoka nahise mpindura nambara indi pantaro”

“Sinshobora kwambara umwenda wa magasin, iriya ni imyenda nari nadodesheje ubwanjye. Yari ikomeye cyane si magasin nk’uko bivugwa. Sinakwambara magasin ndadodesha”

Iri tsinda kandi ngo ryifitiye icyizere cyo gutwara PGGSS ya 5 ngo kuko igihe rimaze mu irushanwa ryize byinshi ndetse kuri iyi nshuro rikaba ryiteguye gutaha miliyoni 24 za Bralirwa.

Muri 2011 TMC na we yaririmbye yambaye ipantaro icitse hagati y'amaguru
Si ubwa mbere bibabayeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .