00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu 10 Dream Boyz ishingiraho yemeza ko ikwiye kwegukana PGGSS4

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 22 July 2014 saa 07:45
Yasuwe :

Dream Boyz, ni itsinda rigizwe na Nemeye Platini na Mujyanama Claude bakaba Dream Bobamaze imyaka igera kuri itandatu mu muziki. Mu gihe bamaze kugira umubare munini w’abafana n’abakunda ubutumwa bw’ibihangano byabo muri rusange.
Aba basore batangiye kumenyekana ahagana muri 2009 na 2010 ubwo bashyiraga hanze indirimbo yabo yakunzwe cyane ‘Magorwa’. Kuva ubwo bigaruriye imitima ya benshi banakunda ibihangano byabo kugeza ubu kubera ubutumwa burimo n’ubuhanga bakoresha mu buhanzi bwabo. Ubuhanga (...)

Dream Boyz, ni itsinda rigizwe na Nemeye Platini na Mujyanama Claude bakaba Dream Bobamaze imyaka igera kuri itandatu mu muziki. Mu gihe bamaze kugira umubare munini w’abafana n’abakunda ubutumwa bw’ibihangano byabo muri rusange.

Aba basore batangiye kumenyekana ahagana muri 2009 na 2010 ubwo bashyiraga hanze indirimbo yabo yakunzwe cyane ‘Magorwa’. Kuva ubwo bigaruriye imitima ya benshi banakunda ibihangano byabo kugeza ubu kubera ubutumwa burimo n’ubuhanga bakoresha mu buhanzi bwabo. Ubuhanga bwabo bugaragarira cyane kuba aho irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bamaze kwitabira inshuro enye ndetse kugeza ubu bakaba bemeza ko hari impamvu bashingiraho bavuga ko Dream Boyz ariyo ikwiriye kwegukana 24,000,000 rwf.

Uburambe bafite mu irushanwa bubatera akanyabugabo

Ubunararibonye aba bahanzi bamaze kugira mu nshuro enye bamaze kwitabira iri rushanwa, bwabaye iturufu ikomeye mu kwemeza abafana ndetse n’akanama nkemurampaka kakaba karemeje ko bakoze neza bityo babona itike ibageza mu cyiciro cya nyuma gisigayemo abahanzi batatu: Dream Boyz, Jay Polly na Bruce Melodie.

Bwa mbere bitabira iri rushanwa muri 2011, Platini na TMC basezerewe bageze mu cyiciro cya nyuma , baherekezwa na Jay Polly. Mu mwaka wa 2012, aba basore bavuyemo ibitaramo bya Live bigitangira, bakaba barasezerewe rimwe na Riderman ndetse na Urban Boyz.

Muri 2013, basezerewe muri iri rushanwa bari ku mwanya wa gatatu, nyuma ya Riderman wabaye uwa mbere naho Urban Boyz iba iya kabiri.

Muri izi nshuro zose bitabiriye iri rushanwa, Dream Boyz bageragezaga kuririmba live mu buryo bunoze gusa amahirwe yabo akaba make bagasezererwa batabashije gutwara igikombe.

Nubwo iri tsinda ryagiye ribura amahirwe yo kwegukana iki gikombe nyamara bakunzwe , barakoze cyane ndetse bafite umubare munini w’ababashyigikiye, kuri iyi nshuro ya kane basigaye mu irushanwa ndetse bakaba bari mu bahanzi batatu bagomba kuzatoranywamo umwe ukunzwe cyane, wakoze kurusha abandi kandi ubikwiriye kugira ngo ahabwe iki gikombe, Dream Boyz ihamya ko ikwiriye igikombe kubera impamvu zitandukanye batangarije IGIHE.

Dream Boyz yigaranzuye benshi

Nubwo kumenya umuhanzi uzegukana iki gikombe bigikomeye kuko abasigayemo bose banganya amahirwe kugeza ubu, kuri iyi nshuro Dream Boyz yagaragaje ko hari intambwe ikomeye yateye mu miririmbire ndetse ikaba isigaye ifite umubare munini w’abayikunda. Aba bahanzi bagerageje kwitwara neza haba mu miririmbire, ikinyabupfura no gushimisha abafana, mu bitaramo haba ibya live na Playback .

REBA UKO DREAM BOYZ YARIRIMBYE I MUHANGA:

By’umwihariko mu bitaramo bya live byabereye Muhanga, Musanze na Rubavu, iri tsinda ryari rifite abafana benshi ndetse rikaba ryaraje ku isonga mu bakoze neza bakanagaragaza ko baramutse bahawe iki gikombe baba bagikwiriye.

Mu kiganiro Dream Boyz yagiranye na IGIHE badutangarije ko bafite impamvu 10 bashingiraho bemeza ko aribo bakwiye igikombe.

Platini ati, “Dream Boyz iramutse ihawe kiriya gikombe ntawe byatungura kuko twarakoze. No mu irushanwa twagaragaje ko dufite imbaraga n’abafana bitwemerera gutwara iki gikombe. Ku bw’amasengesho n’imbaraga z’Imana tuzagitwara ndabizi”

Impamvu 10 bashingiraho bemeza ko Dream Boyz ariyo ikwiriye igikombe:

1. Dufite indirimbo zifite umwihariko kandi zizwi n’ingeri zose nka Magorwa, Si inzika, Uzambarize mama, Data ninde n’izindi. Mu bahanzi duhanganye ntawe wapfa gusangana izi ndirimbo.
2. Mu myaka itanu irengaho gato tumaze mu muziki twamuritse album enye bitandukanye cyane n’abandi bose duhanganye mu irushanwa
3. Performance yacu mu irushanwa yari ifite umwihariko inatandukanye cyane n’iy’abo dusigaranye mu irushanwa
4. Imiririmbire yacu ya live , uko twitwara mu irushanwa na performance yacu biri ku rwego rwo hejuru

5. Nta mwaka wo guceceka Dream Boyz tugira kuva twatangira umuziki. Ntitubura byibuze indirimbo imwe iduhagararira.
6. Dufite umubare munini w’abafana kandi na Fan Club y’Indatwa irushaho gukura
7. Nubwo atari twe bakuru mu myaka, turi bakuru mu irushanwa kandi turifitemo uburambe kurusha abo duhanganye.
8. Nubwo nta muhanuzi iwabo ariko tuzi neza ko Dream Boyz ikunzwe. Dufite abafana benshi.
9. Indirimbo zacu zifite akamaro gakomeye zagiriye umuryango nyarwanda kubera ubutumwa dutanga, dutwaye kiriya gikombe twakora ibikomeye.
10. Twemera ko amasengesho ahindura byose, hamwe no gusenga iki gikombe tugomba kucyegukana.

Dream Boyz kandi basabye abafana babo n’abakunda ibihangano byabo gukomeza kubatora bandika 5 bakohereza kuri 4343 ndetse babasaba kuzitabira igitaramo kibanziriza icyo bazakora hatangwa igikombe. Muri iki gitaramo cya Bye bye Vacance, Dream Boyz bazakora Tariki ya 08 Kanama 2014 kizaba kigamije gusezera ku banyeshuri bazaba bari mu biruhuko. Kizabera Car Wash , kwinjira ni amafaranga 2000rwf na 3000rw kuri Couple.

Dream Boyz izaba ifatanyije n’abandi bahanzi barimo Jay Polly, Bruce Melody, King James, Jody, Jules Sentore, Active, Paccy , Ssgt Robert n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .