Agaseke Center iherereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali muri ‘Kigali Culture Village’ ikaba ari inzu igizwe n’ibyumba bitatu birimo ibihangano by’ubugeni, ubukorikori, imideli n’ibindi bikoranye ubuhanga buhambaye, ku buryo ushobora gutekereza ko bikoreshwa imashini.
Ibi byiza ni umusaruro w’umushinga Agaseke watangiye mu 2007 ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Imbuto Foundation bagamije gufasha abagore bari mu mirimo itemewe n’amategeko nk’ubuzunguzayi.
Umuhuzabikorwa w’Umushinga Agaseke, Rukwavu Bella, yavuze ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko hari abagore benshi bari mu mirimo itemewe kandi bakeneye kubaho.
Ati “Abagore bari benshi bababaye; hari abapfakazi bakora imirimo itemewe bazunguzaga ku mihanda y’Umujyi wa Kigali, abandi bakora uburaya mbega bari bababaje cyane ku buryo Umujyi watekereje ikintu cyabakura mu bwigunge bakava mu mirimo idafututse bakagira ikintu bakora cyabazamura n’imiryango yabo.”
“Benshi nibo bari bayoboye imiryango urumva twari tukiri mu ngaruka za Jenoside; ubwo umushinga watekerejwe ni Agaseke. Icyo gihe kari kamaze kugera ku rwego mpuzamahanga kavuye ku bikoresho byo mu rugo kabonye isoko.”
Yakomeje avuga ko abagore bahurijwe muri koperative zitandukanye bigishwa kuboha uduseke ndetse haza gutekerezwa uburyo hashyirwaho ihuriro ryabafasha no gucuruza ibyo bakora.
Ati “Icyo gihe abagore bakuwe muri iyi mirimo bashyirwa muri za koperative zitandukanye batangira kwiga ndetse no gucuruza agaseke ariko amasoko yabo ntabwo yigeze yaguka nk’uko bikwiye.
“Nibwo hatekerejwe gushyiraho ahantu hakwiye bajya bakorera bakanahagurishiriza. Umujyi wa Kigali ufatanyije na RDB bubatse Kigali Cultural Village igaragaramo ibikorwa bitandukanye bigaragaza umuco n’amateka by’u Rwanda.”
Umushinga Agaseke umaze imyaka 16 wahinduye ubuzima bw’abagore bawurimo. Rukwavu avuga ko abibumbiyemo babashije kwizamura binyuze mu gukora Agaseke.
Ati “Abenshi barazamutse mu buryo bufatika batangiye kwizigamira, ni ukuvuga ngo byabindi bacuruje amafaranga ntabwo bayarya yose barizigimira, bagakora ibintu bihambaye n’inzu barazubaka.”
Yavuze kandi ko hari ababashije kubibyaza umusasuro ubu bakaba barabaye abashoramari b’Agaseke bagacuruza hirya no hino mu mahanga. Anagaragaza ko intego ubu bafite ari ugucuruza bakoresheje ikoranabuhanga.
Ati “Nitumara kugira umubare dukeneye igikurikiraho ni ugukora iduka ryo kuri murandasi ku buryo aho abantu bazajya baba bari hose bazabasha kubona ibihangano ndetse bakanabituma.”
Mu Agaseke Center kuri ubu harimo ibihangano by’abantu 36 n’abandi icumi bagiye kwakirwa. Isoko ry’ibikorwa byabo ryiganye muri Amerika, u Bwongereza, u Buyapani, mu bihugu bya Afurika no mu Rwanda.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!