00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jules Sentore asura umwana we inshuro eshanu mu cyumweru

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 27 March 2015 saa 01:41
Yasuwe :

Umuhanzi Jules Sentore uhuza gakondo n’umuziki ugezweho nyuma yo kwibaruka yakomeje umuziki ndetse abasha kuwuhuza n’inshingano zo kwita ku mwana we w’umukobwa umaze amezi abiri avutse.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jules Sentore yavuze ko mbere yumvaga bizamugora ndetse bishobora kubangamira akazi ke ka muzika ariko izi nshingano zombi yabashije kuzihuza.

Yagize ati, “Mbere numvaga bizangora ariko umwana wanjye mbasha kumusura iminsi itanu mu cyumweru kandi nkabona n’umwanya wo gukora muzika nta mbogamizi na ntoya mpuye na zo”.

Kuba Nyampinga Innocente nyina w’umwana we amushyigikira biri mu bituma abasha kubyitwara neza ndetse bikamutera n’ingufu.

Ati, “Mama w’umwana aranshyigikira ndetse yubaha n’akazi kanjye nkora, binsubizamo imbaraga kandi biranashimisha”.

Jules Sentore yavuze ko atewe ishema no kwitwa umubyeyi ndetse ko yiteguye kuzaha umwana we ibyiza byose kandi akamurinda ikibi.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 17 Mutarama 2015 nibwo umukunzi wa Jules Sentore Innocente yibarutse umukobwa mu bitaro bikuru bya Polisi ku Kacyiru , uyu muhanzi ahita yiyongera kuri bagenzi be basaga 30 bibarutse batarashinga ingo.

Jules Sentore ni umwe mu bahatanira PGGSS ya 5 aho ahanganye na Bull Dogg, Knowless, Active, Oda Paccy, TNP, Rafiki, Bruce Melody, Dream Boyz na Senderi International Hit.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .