Yiteze kuzesa umuhigo we mu gukundisha Abanyarwanda umuziki gakondo naramuka abaye umuhanzi wa mbere uzagenerwa miliyoni 24 Bralirwa yateguriye umuhanzi uzahiga abahataniye Primus Guma Guma Super Star uyu mwaka.
Ati “Mpawe amahirwe yo guhabwa igikombe sinayapfusha ubusa, ndabyizeye cyane ko bishoboka ngendeye ahanini ku miririmbire yanjye n’uko nitwaye mu irushanwa. Igikombe nibakimpa nzategura urugendo rw’ibitaramo mu gihugu hose, ndashaka gukundisha abantu umuziki gakondo.”
Uyu muhanzi azwiho ubuhanga mu kuririmba mu buryo bw’umwimerere, by’akarusho akunze kuvanga umuziki wa kizungu n’uwa gakondo nyarwanda. Ibi bituma mu myaka amaze mu muziki yaritabiriye amaserukiramuco atandukanye n’amarushanwa akomeye y’umuziki.
Yihaye intego yo kuzakundisha abaturage umuziki gakondo ahereye ku mafaranga yazahabwa muri PGGSS naramuka agizwe uwa mbere bakamuha igikombe. Ati “Ibintu byose birashoboka, turi abahanzi icumi, ndi umwe muri bo kandi mfite imbaraga ni nayo mpamvu banshyizemo.”
Yongeraho ati “Ndifuza ko nakora ibitaramo mu gihugu nkajya mu duce twose dufite umwihariko mu buhanzi, urabona nko mu Ntara y’Amajyaruguru bagira ikinimba, mu gice cy’Uburiza naho hari imbyino zaho ariko usanga abantu bataziyumvamo, umuziki gakondo uri hasi cyane. N’abahanzi bitwa ko baririmba gakondo usanga bahimba iz’ubukwe gusa, icyo ndashaka ko gicika umuziki wacu ukagira agaciro.”
Mbere yo kwinjira mu muziki byimbitse, Jules Sentore yari umwe mu babyinnyi b’Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’. Ni naryo ryamufashije gukarishya ubumenyi mu bijyanye no guhamiriza, guca umugara, kwivuga no kwiyerekana gihanzi.
Ni nabyo Sentore yifuza gusangiza abakiri bato n’abandi bakibyiruka bafite gahunda yo gukora umuziki. Ati “Ibitaramo nakora ntabwo ari ukujyana CD, ni ukujya gusabana n’abaturage nkigisha abantu guhamiriza ndetse nanjye nkahigira izindi mbyino […] Icyo ngamije ni uko umuziki wacu ugira ireme kurusha ibyo tuvana hanze.”
Sentore ni umwe mu bahanzi bahatanira PGGSS ya 6, ari mu bahanzi bake bafite ubuhanga mu kuririmba by’umwimerere adategwa. Yifitiye icyizere ko kuwa 13 Kanama 2016 ashobora kuzahabwa igikombe agendeye ku kazi yakoze kuva irushanwa ryatangira.
URANYURA, indirimbo ya Sentore
TANGA IGITEKEREZO