00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jules Sentore yibarutse atararushinga

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 21 January 2015 saa 12:37
Yasuwe :

Nyampinga Innocente, umukunzi w’umuhanzi Jules Sentore yibarutse imfura yabo batarabana cyangwa ngo bararushinge byemewe nk’umugabo n’umugore nk’uko amategeko ya Leta y’u Rwanda abigena.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 17 Mutarama 2015 nibwo Innocente yibarutse umukobwa mu bitaro bikuru bya Polisi ku Kacyiru.
Mu kiganiro Jules Sentore yagiranye na IGIHE, yavuze ko atewe ishema no kuba yitwa umubyeyi w’umwana ndetse ko yiteguye kuzamugenera ibyiza byose akwiriye.
Yagize ati, “Ntewe ishema no kuba (...)

Yagize ati, “Ntewe ishema no kuba mbaye umubyeyi, nubwo umwana wacu tutaramwita izina, rirahari rirateguye kandi si ryo gusa kuko umwana wanjye nzamwima ikibi cyose ariko ntazabura icyiza kimukwiriye”.

Ubwo Nyampinga Innocente yari atwite

Yakomeje asobanura ko ari izindi nshingano abonye ziyongera ku muziki yari asanzwe afite ariko nta kizamuhungabanya ngo kuko ibintu byose ari ukwiha gahunda.

Jules Sentore na Innocente ni kenshi bagiye babihakana ko nta mwana bitegura kwibaruka ariko ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, uyu musore yemeye ko babihishaga ku mpamvu zabo bwite.

Jules Sentore ni umuhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Udatsikira’ ndetse akaba anabarizwa muri Gakondo Group imwe mu matsinda asigasira injyana z’umuco nyarwanda.

Uyu muhanzi yiyongeye kuri bagenzi be basaga 30 bibarutse bibarutse batarashinga ingo.

Jules Sentore yibarutse atararushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .