00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jules Sentore yatumiwe mu iserukiramuco rikomeye muri Maroc

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 August 2017 saa 09:09
Yasuwe :

Umuhanzi wibanda ku muziki gakondo, Jules Sentore yatumiwe mu iserukiramuco rikomeye rizabera muri Maroc guhera tariki ya 9 Nzeri kugeza kuwa 16 Nzeri 2017.

Sentore ni muhanzi uzwiho ubuhanga bwihariye mu kuririmba ndetse by’akarusho akaba akunze kuvanga umuziki wa kizungu n’uwa gakondo nyarwanda. Ibi bituma mu myaka amaze mu muziki yaritabiriye amaserukiramuco atandukanye ndetse n’amarushanwa y’umuziki.

Ubu yatumiwe mu iserukiramuco rikomeye ryitwa Festival du cinéma africain de Khouribga rimaze imyaka 20 ribera muri Maroc, iry’uyu mwaka rizabera mu Ntara ya Khouribga.

Iri serukiramuco ryibanda ku guteza imbere sinema ya Afurika no kuzamura umuco biciye mu muziki, buri mwaka hatoranywa igihugu kigomba kuvamo umuhanzi uzerekana umuco wacyo binyuze mu ndirimbo. Kuri iyi nshuro bazerekana umwihariko w’umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo za Jules Sentore.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi yasobanuye ko bamutumiye ku bwa album aherutse gusohora yitwa ‘Indashyikirwa’ afata nk’iya mbere ifite indirimbo zifite ireme ari nayo yamuhesheje itike yo kuzajya guhagararira igihugu.

Yagize ati “Ni amahirwe akomeye nagize, uyu mwaka mu gice cy’umuco ririya serukiramuco rizerekana umuziki nyarwanda, ni njye batoranyije rero ngo njye kubataramira nerekane koko ibyo turusha abakora umuziki wo mu bindi bihugu.”

Yongeyeho ati “Nzamarayo icyumweru, nimva muri Khouribga nzajya mu Mujyi wa Cassablanca gukorerayo ikindi gitaramo, iki cyo kizahuza abakomoka mu Rwanda batuyeyo by’umwihariko ariko hari n’abandi bahanzi bo muri iki gihugu tuzafatanya kugira ngo haze abandi bantu bo muri Maroc kuko Abanyarwanda batuyeyo ntibarenga 60 urumva ni bake.”

Sentore azajya muri Maroc ku itariki ya 10 Nzeri 2017, azajyana n’itsinda ry’abantu bane bazamufasha gucuranga. Nava muri Maroc azahita yerekeza muri Benin amareyo iminsi ibiri, muri iki gihugu azaba ajyanwe no gukorera ibiganiro ku maradiyo.

Sentore agiye kwitabira iserukiramuco ‘Festival du cinéma africain de Khouribga’

Mu iserukiramuco ‘Festival du cinéma africain de Khouribga’, hazanatangirwamo ibihembo bikomeye muri sinema, filime zo mu bihugu bitandukanye zizerekanwa ndetse zinagenerwe ibihembo.

Iyitwa «Le Belge noir» yakozwe n’Umunyarwanda Jean-Luc Habyarimana nayo iri mu zihataniye ibihembo muri Festival du cinéma africain de Khouribga’.

Sentore yari aherutse kuririmba mu gitaramo cyo kwibuka Kamaliza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .