00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Kamichi ari gusubiramo ibizamini 12 ngo yimuke

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 July 2012 saa 11:17
Yasuwe :

Adolphe Bagabo, umenyerewe ku izina rya Kamichi, akaba umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat arasabwa gusubiramo ibizamini 12 yatsinzwe kugira ngo ave mu mwaka wa kabiri w’itangazamakuru ajye mu mwaka wa gatatu mu ishuri rikurur ry’Itumanaho n’Itangazamakuru “ICK” I Kabgayi, aho yiga.
Kamichi, w’imyaka 27, avuga ko gusabwa gusubiramo ibi bizamini ari uko atakunze kugaragara mu ishuri kubera yahinduriwe igihe cyo kwiga akava ku kwiga nijoro agatangira kwiga amanywa kandi atari abifitiye umwanya (...)

Adolphe Bagabo, umenyerewe ku izina rya Kamichi, akaba umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat arasabwa gusubiramo ibizamini 12 yatsinzwe kugira ngo ave mu mwaka wa kabiri w’itangazamakuru ajye mu mwaka wa gatatu mu ishuri rikurur ry’Itumanaho n’Itangazamakuru “ICK” I Kabgayi, aho yiga.

Kamichi, w’imyaka 27, avuga ko gusabwa gusubiramo ibi bizamini ari uko atakunze kugaragara mu ishuri kubera yahinduriwe igihe cyo kwiga akava ku kwiga nijoro agatangira kwiga amanywa kandi atari abifitiye umwanya biturutse ku kazi k’ubunyamakuru akora kuri Radio Voice of Africa-Kigali FM no gukora umuziki. Anongeraho kandi ko muri uyu mwaka yarwaye.

Kamichi avuga ko yatangiye uyu mwaka yiga nijoro nuko agasabwa kwiga ku manywa kuko abo biganaga bose bari basabye kwiga ku manywa nuko agasigara ari we munyeshuri wenyine wiga nijoro bityo agasabwa n’Ubuyobozi bw’Ikigo ko nawe yakwiga ku manywa nk’abandi. Kamichi avuga ko ibi byamubangamiye cyane kuko byatumye kwiga abihuza na gahunda nyinshi.

Aganira na IGIHE kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2012, Kamichi yagize ati ”Mfite ibizamini 12. Byinshi ntabyo nari narakoze hari ibizamini byinshi ntakoze. Njye natangiye niga journalism nijoro abandi bose bajya kwiga ku manywa abandi bahindura faculté bajya muri Relations Publique nsigara njyenyine wiga nijoro bisaba ko nanjye ntangira kwiga ku manywa. Kandi njye nararwaye.”

Gusa avuga ko muri ibyo bizamini amaze gukoramo bitandatu (6) kandi ko yizeye kuzabitsinda. Kamichi avuga ko ibi n’umwaka washize byamubayeho kandi akabyitwaramo neza akabasha gutsinda. Avuga ko umwaka ushize bwo yigaga nijoro ariko ko byari byatewe no gukora ibitaramo byinshi. Kamichi yagize ati ”Maze gukora ibizamini 6 kandi nizeye ko nabitsinze n’ibisigaye nzabitsinda. N’umwaka ushize kandi niko byagenze kandi ndabitsinda nta kibazo ndabimenyereye”

Kugira ngo umunyeshuri akomeze mu wundi mwaka mu mashuri makuru na Kaminuza asabwa gusubiramo ibizamini by’amasomo atatsinze neza byakwanga akimurwa ariko akajya yiga anasubiramo amasomo yatsinzwe mu mwaka ubanziriza uwo arimo (Retake).



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Ifirimbi ya Nyuma (RMX) By Kamichi Ft Jay C

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .