Muri Nzeri 2015 abagize itsinda ryo muri Afurika y’Epfo rya Mafikizolo baje i Kigali basigaye babwiye itangazamakuru ko mu bahanzi bakora umuziki mu Rwanda bazi kandi bubaha ubuhanga bwa King James.
Budacyeye kabiri, itsinda rimaze kwamamare muri Afurika y’Epfo rya Mi Casa naryo ryaje kuririmbira i Kigali rivuga ko ryari risanzwe rikurikirana umuziki wo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, u Rwanda ntibarwitagaho kuko nta mazina azwi rufite gusa bavuze ko ‘hari umuhanzi witwa King James bumvaga nk’umuhanga ariko utigaragaza’.
J’Something, umuririmbyi w’imena wa Mi Casa, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko atazi byinshi ku muziki nyarwanda kuko yitaga cyane ku bahanzi bakora indirimbo zifitanye isano n’ibyo aririmba by’umwihariko abo muri Nigeria, Ghana na Kenya.
Ati “Umuziki ni ubucuruzi, ukurikirana uwo muhanganye ku isoko. Nibandaga cyane ku bahanzi bakomeye muri Afurika y’Uburengerazuba kuko ubona ko bashaka kurenga Afurika bakamenyekana ku Isi, muri aka karere numvaga cyane nka Sauti Sol kuko nayo ibirimo neza.”
Abajijwe niba nta zina na rimwe ry’umuhanzi nyarwanda azi, J’Something yahise avuga King James ndetse ngo asanzwe amwumva iwabo. Ati “Nzi King James, na mbere yo kuza naramwumvaga, namwumvise bamuganira muri studio hari n’indirimbo ye numvise ndayikunda.”
King James kandi ngo ari mu bahanzi ba Afurika y’Uburasirazuba wigeze gucurangwa kuri Radio yitwa Jacaranda FM ikorera i Johannesburg.
King James yavuze ko kuba ashimwa n’abahanzi bakomeye muri Afurika bimuremamo imbaraga zo gukora cyane ndetse akiyumvamo icyizere ko amaherezo azamenyekana hanze y’igihugu
Yagize ati “Ni ibintu bishimishije kumva itsinda nka Mi Casa rivuga izina ryanjye, ni abahanzi bakomeye muri Afurika. Icyo navuga ni uko byanteye imbaraga binanshyiramo kudacika intege ahubwo ngomba gukora cyane nkagera kure.”
King James uri gutegura album ya Gatanu yavuze ko hari imishinga ateganya gukorana n’abahanzi bakomeye hanze y’u Rwanda mu kubyaza umusaruro izina atangiye kugira mu mahanga.
TANGA IGITEKEREZO