00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James yikubise agashyi nyuma yo guhwiturwa n’Itorero

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 11 February 2015 saa 05:26
Yasuwe :

Umuhanzi Ruhumuriza James benshi bazi mu muziki nka King James guhwiturwa n’itorero byamusigiye isomo rikomeye ndetse bimuha n’umwanya wo kureba ibitagenda neza mu buzima bwe bwa gikristu abishyira ku murongo kugira ngo asubire ku muvuduko yahozeho ataracika intege mu kwitabira amasengesho.
Mu kiganiro na IGIHE, King James yavuze ko yishimiye cyane kuba Itorero asengeramo ry’Abadivantiste ryaramuzirikanye rikamutumira kugira ngo rimwereke umurongo ukwiye agomba kugenderamo nk’umukristu usenga (...)

Umuhanzi Ruhumuriza James benshi bazi mu muziki nka King James guhwiturwa n’itorero byamusigiye isomo rikomeye ndetse bimuha n’umwanya wo kureba ibitagenda neza mu buzima bwe bwa gikristu abishyira ku murongo kugira ngo asubire ku muvuduko yahozeho ataracika intege mu kwitabira amasengesho.

Mu kiganiro na IGIHE, King James yavuze ko yishimiye cyane kuba Itorero asengeramo ry’Abadivantiste ryaramuzirikanye rikamutumira kugira ngo rimwereke umurongo ukwiye agomba kugenderamo nk’umukristu usenga ku munsi wa karindwi. King James avuga ko hari byinshi byamusigiye mu buzima bwe.

Yagize ati “Byari ibintu byiza kubona itorero ridutumira, byatugaragarije ko bishimira ibikorwa byacu ndetse byanatumye natwe ubwacu twisuzuma tukareba ibitagenda kugira ngo tubishyire ku murongo”.

Nubwo King James na bagenzi be itorero ryabahwituye ngo ntabwo bivuze ko babaye abapagani cyangwa abahakanyi. Ku ruhande rwe ashimangira ko impamvu nyamukuru imubuza guterana igihe cyose nk’uko bigendwa n’amahame y’Itorero ry’Abadiventisiti ngo ni akazi akora ka muzika gakunda guhurirana n’isabato bikamubera inzitizi.

Ati, “Kuba itorero ryaradutumiye, abantu ntibazatekereza ko ari uko tudasenga, nkanjye iyo mbonye akanya ndasenga nubwo akazi nkora gakunze kunzitira simbone umwanya”.

Uyu musore ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘ Gayobwe’ yavuze ko akazi ke gakunze gukorwa cyane ku isabato bikamubera ingorabahizi kubifatanya no gusenga ariko yizere Imana kandi yemera ko ariyo imushoboresha byose.

Nubwo King James adakunze kujya mu materaniro kenshi ngo yifatanye n’abakristu bagenzi be, asoma Bibiliya ndetse ngo hari umurongo asoma ukamutera ingufu uboneka mu Rwandiko rwa kabiri rw’ Abatesalonike igice cya gatatu umurongo wa cumi.

Haranditse ngo “Kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye”.

King James ari gutegurira abafana be ibikorwa byinshi byiganjemo amashuho y’indirimbo zigize album ya kane n’iya gatanu yatangiye gutunganya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .