00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu kumurika ‘Ntibisanzwe’, King James yarijije bamwe (Amafoto)

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 26 December 2014 saa 04:50
Yasuwe :

Mu gitaramo cyo kumurika album ye ya kane ‘Ntibisanzwe’, King James yashimishije abakunzi be bamwe amarangamutima arabarenga kwihangana birabananira bararira kubera ibyishimo.
Benshi mu bafana ba King James, by’umwihariko abakobwa, bagiye bahabwa umwanya bakajya guhobera uyu muhanzi bamusanze ku rubyiniro. Buri mwanya ku rubyiniro hageraga umukobwa uje guhobera King James, gusa hari n’ababuze amahirwe yo kumugeraho bakaririra aho bari bahagaze muri Stade Ubworoherane.
Ku tariki 25 Ukuboza (...)

Ku tariki 25 Ukuboza 2014 mu Mujyi wa Musanze nibwo King James yashyize ku mugaragaro album ye ‘Ntibisanzwe’ aho yinjiye aririmbira abafana be mu buryo by’umwimerere nyuma azinga ibyuma ubundi aririmba akoresheje CD.
Indirimbo nka Yaciye ibintu, Yantumye, Ntibisanzwe n’izindi zakoze ku mitima ya benshi mu bitabiriye iki gitaramo King James yari yahuriyemo n’abandi bahanzi bakomeye i Kigali no ab’i Musanze by’umwihariko abo muri Top 5Sai.

King James yagaragarijwe urukundo rudasanzwe n’abafana be aho baje kumufasha kubyina indirimbo ‘Ganyobwe’ ikoze mu buryo bw’ikinimba kizwi mu Majyaruguru y’u Rwanda; itsinda rihuriwemo n’abafana be ryitwa ‘King James Fan Club’ ryaturutse i Kigali ryaramuhaye impano y’isaha mu rwego rwo kumugaragariza urukundo ndetse no kumushyigikira.

King James afatanyije na Urban Boyz, Paccy, M.Izzle, Riderman, Mico The Best, Social Mula, na AmaG The Black bashimishije abanya-Musanze karahava dore ko n’ubwitabire bwabo bwari bushimishije.

Ni ku nshuro ya kabiri King James amurikiye album ye mu Mujyi wa Musanze , umwaka ushize wa 2013 yahakoreye igitaramo amurika album yitwa Biracyaza. Icyo gihe King James yageze kuri Stade Ubworoherane atwawe na Kajugujugu gusa kuri iyi nshuro yaje n’imodoka isanzwe.

Album Ntibisanzwe ya King James igizwe na zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane muri uyu mwaka nka Yaciye Ibintu, Ntibisanzwe, Zizane, Yantumye n’izindi.

Mu mafoto dore ko igitaramo cyagenze:

King James ahagera
Riderman
Social imbere y'abafana i Musanze
Benshi mu bafana bari urubyiruko
Jay Polly
Mico The Best
Ama G
Jack B na Jay Polly
Tony, umuhanzi mushya wo muri Touch Records
King James abyina ikinimba muri 'Ganyobwe'

Amafoto: Nsanzabera JP.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .