00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizito Mihigo na KMP bifatanyije na RCS mu gutaramira abagororwa b’i Rubavu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 October 2013 saa 11:31
Yasuwe :

Abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) hamwe n’abagororwa bahafungiye bakoreye umuganda muri gereza ya Rubavu, nyuma y’aho bataramirwa na Fondation KMP iyobowe n’umuhanzi Kizito Mihigo, mu ndirimbo, imivugo n’ikinamico, kuwa Gatandatu ku itariki ya 28 Nzeri 2013.
Iki gikorwa cyari kitabiriwe na Komiseri mukuru wungirije wa RCS, DCP Mary Gahonzire, abayobozi n’ingabo na Polisi bo mu karere ka Rubavu, Uhagarariye Akarere, abakozi ba RCS ku rwego rw’igihugu (...)

Abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) hamwe n’abagororwa bahafungiye bakoreye umuganda muri gereza ya Rubavu, nyuma y’aho bataramirwa na Fondation KMP iyobowe n’umuhanzi Kizito Mihigo, mu ndirimbo, imivugo n’ikinamico, kuwa Gatandatu ku itariki ya 28 Nzeri 2013.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe na Komiseri mukuru wungirije wa RCS, DCP Mary Gahonzire, abayobozi n’ingabo na Polisi bo mu karere ka Rubavu, Uhagarariye Akarere, abakozi ba RCS ku rwego rw’igihugu n’abafatanyabikorwa ba RCS banyuranye barimo abanyamadini.

Umuhanzi Kizito Mihigo na Fondasiyo ye batanze ubutumwa bw’ihumure, imbabazi, ubwiyunge n’amahoro mu bagororwa. Kizito asobanura impamvu ituma ajya yita ku gukorera ibitaramo no mu magereza.

Yagize ati “Impamvu tuza gusura abagororwa no gutaramana nabo, ni uko twemera ko ibyaha byabo bitaruta ubumuntu bwabo. Ubumuntu bwanyu burusha imbaraga ibyaha byanyu, niyo mpamvu n’abakoze ibyaha bikomeye cyane bashobora kubyipakurura bagahitamo inzira ireba mu cyerekezo gitandukanye n’ibyo bakoze.”

Mu butumwa bwatanzwe na Komisiseri Mukuru wungirije wa RCS, DCG Mary Gahonzire, yashishikarije abagororwa kuzirikana ko ari abana b’u Rwanda, ko igihugu kibakunda kandi kibatezeho umusaruro muri byinshi; avuga ko umugororwa nawe afite uruhare mu guhesha agaciro igihugu cye.

Gahonzire yanatanze ibihembo birimo ibitabo byo gusoma muri iyi gereza ndetse avuga ko RCS itazahwema gushyigikira iterambere ry’abagororwa, mu bumenyi no mu myumvire.

Umuhanzi Kizito Mihigo yatanze ubutumwa burebure mbere yo kuririmba
Kizito Mihigo yatanze aririmba bose bamufasha mu ndirimbo ze
Sofiya Nzayisenga acuranga inanga ya gakondo ya kinyarwanda
DCG Mary Gahonzire niwe wari umushyitsi mukuru
Gahonzire yatannze ubutumwa n'inkunga y'ibitabo mu bagororwa
Abagororwa bongeye guha impano Kizito Mihigo irimo inuma, Bibiriya n'umutima
Abagororwa bateze amatwi ubutumwa bw'abahanzi n'abayobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .